kuramya bindimo bidatewe n’ibihe ahubwo nibwo buzima – Umuhanzi Tonzi

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Uwitonze Clementine [Tonzi] arakangurira abantu kubaho ubuzima bwo kuramya Imana bibarimo bidatewe n’ibihe ahubwo kuko aricyo baremewe.

Ni ubutumwa yatanze mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Aheza ubwo baganiraga ku ndirimbo nshya ‘Bindimo’ aherutse gushyira ahagaragara.

“Umuntu wese yisanze ku isi atarabigizemo uruhare. Iyo urebye rero uburyo Imana iba yarabanye nawe ikakurinda ; niyo ifite ububasha ku buzima bwawe. Rero kuyiramya nicyo twaremewe, tugomba kwita kubyo idukorera mu buryo bwose. Rero Bindimo nk’umukirisitu nasanze ubuzima bwiza ari ubuzima bwo kuramya atari ukubera wenda ibihe, atari ukubera ko uyu munsi umeze neza ejo ukamera nabi,Oya ahubwo kuramya Imana nicyo twaremewe.”

Uwitonze akomeza avuga ko Kuramya Imana abantu benshi bumva ari ukuririmba ariko sibyo ahubwo ubwo ni bumwe mu buryo, kuko iyo ubyutse ukareba ibyaremwe, ukareba uburyo udasa na mugenzi wawe, ibyo byose ni ukuramya Imana uyishima, uvuguti Mana uri umukozi w’umuhanga.

Umuhanzi Tonzi asoza yibutsa abantu ko kuramya Imana bikwiye kuba ubuzima bw’abantu kuko iyo ubaho ubuzima bwo kuramya Imana bituma wiha agaciro, ukanaha mugenzi wawe agaciro kuko umubonamo ishusho y’Imana.

Umuhanzi Tonzi ni umwe mu bahanzikazi bamaze imyaka myinshi bakora uyu mwuga wo kuramya no guhimbaza Imana kandi ugaragaza ubuhanga buturuka k’ubunararibonye afite n’uburyo akameza kwigarurira abakunzi uwo muziki.

Ryoherwa na Bindimo by Tonzi

Tanga igitekerezo