Yayeli, umuririmbyi ukomeye muri Kingdom of God Ministries yasezeranye mu mategeko

Niyitegeka Yayeli, umuririmbyi uri mu bakomeye mu Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Kingdom of God Ministries yasezeranye imbere y’amategeko na Producer Rukundo Eric ufite inzu itunganya umuziki ya The Capital Records.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, baherekejwe n’inshuti n’imiryango yabo ; bose bafite akanyamuneza.

Yayeli agaragara atera mu ndirimbo nyinshi zirimo na “Nzamuhimbaza” iri no mu zamenyekanye cyane mu z’iri tsinda.

Muri “Victorious Live Concert”, igitaramo cyateguwe na Kingdom of God Ministries cyabereye kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama ku wa 16 Nzeri 2018, Rukundo yamwambitse impeta amusaba kuzamubera umugore.

Icyo gihe igitaramo kigana ku musozo, Rukundo yasatiriye aho abaririmbyi bari bahagaze imbere y’imbaga, apfukama imbere y’umukunzi we amusaba kubana akaramata. Na we ntiyazuyaje yahise amubwira “Yego.”

Bamwe mu bari ahabereye igitaramo barabyishimiye, abandi bavugira mu matamatama ko bitari bikwiye kubera mu nzu y’Imana.

Rukundo abajijwe impamvu yahisemo gutungurira umukunzi mu rusengero yasubije ko ari ukubera ko bose bavuka mu miryango ikikijwe.

Yagize ati “Yayeli ni umukozi w’Imana, si umunyonzi, si n’umukinnyi w’umupira ! Ni umukozi w’Imana uririmba. Nanjye mvuka mu muryango w’abapasiteri. Twakuriye mu rusengero. Ni Imana yaduhuje.”

Urukundo rwa Producer Rukundo w’imyaka 30 na Yayeli rwatangiye kuvugwa mu 2017. Mu Ugushyingo Yayeli yifurije umukunzi we isabukuru y’amavuko ashimangira ko ari amahitamo mu buzima bwe bwose.

Niyitegeka w’imyaka 24 asengera muri Eglise Vivante i Kabuga. Yatangiye kuririmba akiri muto. Yakuriye muri korali ndetse yanyuze mu itsinda “The Queens” ry’abakobwa bihariye mu kuririmba ryashinzwe na Aline Gahongayire.

Tanga igitekerezo