Women Foundation Ministries yahurije abavugabutumwa bakomeye mu giterane “7 Days of Worship”

Itorero Women Foundation Ministries riyoborwa na Apôtre Alice Mignone Kabera ryateguye ku nshuro ya cyenda igiterane cy’iminsi irindwi yo kuramya no guhimbaza Imana kizwi nka “7 Days of Worship”.

Iki giterane kizatangira ku wa 9 Kamena 2019, umunsi abakirisitu bazizihizaho imanurwa ry’Umwuka Wera cyangwa Pantekote. Biteganyijwe ko kizarangira ku wa 15 Kamena 2019.

“7 Days of Worship” izabera ku Cyicaro Gikuru cya Women Foundation Ministries ku Kimihurura guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro.

Ku nshuro ya cyenda y’iki giterane, cyahawe insanganyamatsiko igira iti “The Ebenezer”, ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga “Uwiteka yaratuzahuye kugeza n’ubu”. Ni ijambo riri muri Bibiliya mu Gitabo cya 1 Samweli 7:12.

Abazacyitabira bazasangizwa ijambo ry’Imana n’abavugabutumwa babisigiwe barimo Prophet Ken Muyaya wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ; Pastor Mark Kagisye w’i Burundi n’Umushumba wa Eglise Vivante ku Isi Pastor Edmont Kivuye.

“7 Days of Worship” izayoborwa na Apôtre Alice Mignone, Umushumba Mukuru wa Women Foundation Ministries na Noble Family Church.

Usibya aba bavugabutumwa babisigiwe, iki giterane cyatumiwemo abahanzi bazwi mu ruhando rwa muzika ihimbaza Imana mu Rwanda bazafatanya n’itsinda ry’abaramyi rya Noble Family Church na Women Foundation Ministries rya “Precious Stone’’.

Umushumba Mukuru wa Women Foundation Ministries na Noble Family Church, Apôtre Alice Mignone, ni we uzayobora “7 Days of Worship”
Women Foundation Ministries yahurije abavugabutumwa bakomeye mu giterane “7 Days of Worship”

Tanga igitekerezo