Urukundo ruruta byose : Umuryango wa Shadia wahinduriwe ubuzima, Gahongayire yaturitse ararira (Amafoto)

Umuhanzi Aline Gahongayire uzwi nka Alga mu muziki uhimbaza Imana yasazwe n’ibyishimo araturika ararira nyuma yo gushyikiriza inzu ifite ibyangombwa byose umuryango wa Shadia, umwana w’umukobwa yasanze acuruza imineke.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 4 Nyakanga 2019, cyahuriranye n’ibirori byo kwizihiza imyaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye.

Gahongayire n’inshuti ze bashyikirije umuryango wa Shadia inzu nziza bawukodeshereje yo guturamo iherereye i Kinyinya.

Iyi nzu irimo ibikoresho byose bikenerwa birimo intebe, utubati, televiziyo, ibitanda, amasafuriya, amasahani, ibikoresho by’isuku, imyenda n’ibindi.

Yatanzwe ivuye mu musaruro w’ubukangurambaga bwakozwe na Gahongayire bwiswe “WeForLove”. Yabutangije nyuma yo gukorwa ku mutima n’ubuzima busharira yasanzemo umwana w’imyaka 15, ariwe Shadia.

Ku mugoroba wo ku wa 13 Gicurasi 2019 nibwo Gahongayire ubwo yatemberaga yasanze umwana kuri sitasiyo ya lisansi afite amakayi n’igikombe cy’icyayi ari kwiga, anacuruza imineke. Byamuteye amatsiko menshi yo kumenya imibereho ye.

Icyo gihe bahura yamubwiye ko “Mba naje gucuruza imineke ngo mfashe umubyeyi kurera barumuna banjye. Ngurisha imineke ngo bimfashe kwishyura ishuri. Mu gihe ntegereje abagura, mba nsubira mu masomo.’’

Uyu muhanzi yagize umuhate wo kujya gusura umuryango wa Shadia uvukana n’abana bane barimo impanga. Akihagera yasanze babayeho mu buzima bugoye, mu nzu ifunganye, baryama kuri matela y’uduce twungikanye.

Ibintu byose byakorerwaga mu nzu, niyo yogerwagamo, ikaba uruganiriro n’ibindi.

Uyu muhanzi yagize ati ‘‘Ikintu cya mbere cyanje mu mutima ni ukubanza kubakura aho hantu. Kugeza ubu twababoneye inzu bazabamo, tuzajya twishyura buri kwezi. Indi ntambwe izakurikira ni ukubagurira inzu yabo.’’

Mu gukomeza kuba hafi uyu muryango, umubyeyi wa Shadia ari gushakirwa igishoro kugira ngo akomeze umurimo w’ubucuruzi.

Shadia yabonye abazamufasha kwishyura amashuri ye yisumbuye, ndetse na barumuna be bakarihirwa kugeza basoje abanza.

Ubukangurambaga bwa ‘‘We for Love’’ bwanakusanyirijwemo ubushobozi bwifashishijwe mu kwishyurira ubwisungane mu kwivuza kuri uwo muryango.

Mu ijambo ry’ishimwe yavuze ko “Iki gikorwa mukoze kiranejeje, nanjye nzaba inyamibwa. Ahantu hose nzaharanira kuba intangarugero, nzahagararira neza igihugu cyanjye. Nanjye nzaharanira kugirira neza abandi.”

Gahongayire yasabye abafite umutima w’urukundo gutanga ubufasha uko bishoboye kuko hari imiryango myinshi ibayeho mu buzima bugoye.

Yagize ati “Umutima wanjye uranezerewe meze nk’umuntu wabyaye. Ineza na we yakubera. Kubaka ubuzima bw’umuntu bindutira kubaka amagorofa. Ubuzima ni impano y’Imana kandi gusigasira impano y’Imana ni iby’agaciro.’’

Gahongayire yashimye Imana yahaye Abanyarwanda igihugu cyiza, anacyeza FPR inkotanyi yagize uruhare mu kukibohora none abagituye bakaba biyubaka buri munsi.

Yagize ati “Niba hari Abanyarwanda twabohowe tuguwe neza, haraho tugeze twiyubaka, kuki buri wese atabigira ibye ngo abishyire mu nshingano ze kumva ko na we hari abo yafasha ? Buri muntu wese ufite aho ageze nafashe n’abandi kuko umuntu ntiyabishobora wenyine.’’

We For Love ni ubukangurambaga buzakomeza mu gufasha imiryango itifashije na yo igahindurirwa ubuzima.

Umuryango wa Shadia wahawe inzu uzajya ukodesherezwa ku kwezi
Byari amarira avanze n'ibyishimo kuri Gahongayire Aline na Shadia
Abavandimwe ba Shadia batangiye kumwenyura
Gahongayire yari aherekejwe n'itsinda rigari
Umuryango wa Shadia wanejejwe n'igikorwa cy'urukundo bakorewe
Uko umuryango wa Shadia wari ubayeho mbere na nyuma yo kuremerwa
Gahongayire ubwo yasuraga umuryango wa Shadia yasanze babayeho mu buzima bugoye
Ubukangurambaga bwa "WeforLove" bwanageze muri ruhago. Aha Gahongayire yari yahuje umuvandimwe wa Shadia na rutahizamu Sarpong Michael wa Rayon Sports

Ibitekerezo

  • Mwakoze igikorwa ciza cane !uhoraho abibaharureko nkukugororoka !!igitekerezo mfite nuko inkunga itogarukira aho ahubwo uwo muvyeyi arondererwe ico gukora kugira akomez kwita kubana niwe !nukuvuga ngo badutangariza nimba ari cotisation tugira kugira abone udufaranga twogukora !merci weforlove ndabakunda pe Yesu abahe umugisha

  • mwarakoze cyaneeee.Imana ibahe umugisha mwinshi.nanjye rwose iyi groupe muzanshyiremo nanjye njye ntanga inkunga

  • Imana ibahe umugisha utagabanyije Mwarakoze

Tanga igitekerezo