Wabuze aho uhenera, jya mu muhanda- Rugagi yihanangirijwe ku gukoresha abakobwa bambaye impenure

Itorero Redeemed Gospel Church rya Bishop Rugagi Innocent uwavuga ko ryibukawa mu mateka ntiyaba abeshye. Uyu munyabitangaza uri kubarizwa muri Amerika aho yagiye gukomereza ivugabutumwa, intama yasize mu Rwanda zatataniye mu bandi bashumba.

Abayoboke ba Redeemed Gospel Church basubiye mu matorero basengeragamo, abandi bayoboka bushya.

Iri torero ryari mu agezweho muri Kigali cyane ko abenshi bariganaga bakurikiye ubuhanuzi bwizeza ibyiza bwatangirwagamo.

Muri ubwo bubyutse ryatumiraga abavugabutumwa batandukanye ngo bigishe abayoboke baryo by’umwihariko bikaba mu gihe Umushumba waryo Mukuru Rugagi atari hafi.

Mu bagabuzi barinyuzemo barimo na Pasiteri Irakoze Olivier ukomoka mu Burundi. Ni umugabo utarya indimi, ngo agoreke ukuri ashaka amaronko.

Uyu mupasiteri uri mu Rwanda aho ari kuruhukira, tariki ya 22 uku kwezi yabwirije mu masengesho abera muri Foursquare Gospel Church ku Kimironko azwi nk’Agatatu.

Mu butumwa bwe yabwiye abakirisitu bari mu rusengero ko mu Bwami bw’Imana bakeneye kugoroka no guharanira ko icyiza gishimwa.

Pasiteri Irakoze yavuze ko we aguye mu kibazo kimugaragaza nabi yahita ajya gushaka irindi torero muri Zambia cyangwa muri Congo, akiberayo.

Yagize ati ‘‘Ni gute umuntu amara imyaka n’imyaka ntacyo ahindukaho. Wowe uzavamo iki ? Igipfiriye mu Isi y’Umwuka Wera, Isi y’umubiri ntiyagikiza.’’

Yavuze ku bakirisitu babwira abapasiteri babo ko bakiri mu Isezerano rya kera, ashaka kumvikanisha ko babikora nk’igisobanuro batanze.

Ati “Umuntu akaza yambaye nabi, wabimubwira akagukwena. Ambara neza, njye sinshaka ayo amaguru yawe. Niba n’umugabo wawe ahari, ni ikibazo gikomeye. Niba wereka abandi amaguru ni ikosa rikomeye. Dufite imirongo twiremesheje idafite epfo na ruguru. Kugira ngo udasitaza umuntu wabonye ko umwambaro wawe wanduye, genda uwumese. Reba neza icyiza cyawe ntikigawe.’’

Uyu muvugabutumwa yavuze ko hari igihe umuntu ajya kubyina Igisirimba, akabikora neza, ariko ikariso iri hejuru kubera utwenda tugufi, kandi bigayisha ibyo yakoze.

Ati “Niba uri umukozi w’Imana, itware neza. Umukobwa nubwo yaririmba nka malayika yambaye nabi, icyiza aba yacyangije. Wabuze sous jupe, hari imyenda ikenera sous jupe. Irahari. Kugira ngo wa mwenda w’imbere ntugaragare. Usanga iyo myenda ihenze ariko ukagayisha icyiza.’’

Yatanze inama ko mu gihe umuntu agiye guhagarara imbere y’abantu akwiye kubanza kwisuzuma neza.

Ati ‘‘Igiti iyo ari kibi mujye mubivuga. Njye sinzaceceka, aha muritonda ariko kwa Bishop Rugagi nari narababwiye ko nta mukobwa uzambara impenure nigisha, bazambare ari wowe uriho wigisha. Nari naratanze itegeko uwanze agasohorwa agataha. Uza guhenera mu nzu y’Imana wabuze aho uhenera, jya mu muhanda uhahenere. Jya guhenera mu muhanda.’’

‘‘Protocol yahitaga yambara ibitenge, ayo maguru ntayo nkeneye mfite ay’umugore wanjye. Sinkeneye ayawe. Ntuzi aho mwene so ageze mu gukunda Imana, ushobora kuba uri kumugerageza. Abakobwa mujye mureka kugerageza basaza banyu, ni bashiki banyu muri Kirisitu gusa.’’

Yavuze ko bidakwiye ko umuntu akora ibintu neza ariko ngo aze kubwirwa ko nubwo azi gusirimba cyangwa kuririmba ariko ni n’umujura ruharwa.

Pasiteri Irakoze w’imyaka 32, asanzwe akorera ivugabutumwa mu Burundi ; ari mu bakozi b’Imana bubashywe mu Mujyi wa Bujumbura.

Bishop Rugagi Innocent yari amaze gufata ikirere cya Kigali kubera umwuka w'ubuhanuzi
Bishop Rugagi yabwirizaga, akanahanura mu dushya twinshi
Pasiteri Irakoze Olivier yavuze ko yari yarabujije Bishop Rugagi gukoresha abakobwa bambaye impenure ngo bakore muri protocol mu gihe ari kubwiriza

Tanga igitekerezo