Uwifata ku burakari aruta ufata umudugudu – Apostle Masasu

Umuyobozi w’itorero ry’isanamitima (Restoration church) ku isi Apostle Joshua Ndagijimana Masasu yatangaje ko uwifata ku burakari aruta ufata umudugudu kuko umuntu ashobora gufata igihugu, agafata umujyi cyangwa se kuba Bishop ushumbye abashumba insengero ariko byose bibanziriza mu kwifata kuko utifashe utafata abandi.

Apostle Masasu yagarutse kuri ibi mu materaniro y’icyumweru cyahariwe umuryango kirimo kubera ku rusengero rwa Restoration ishami rya Kimisagara ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwifata, kwirinda no kwihangana ari inkingi zo kubaka urugo ruhire.”

Mu ijambo rye Masasu yatangiye ashimangira ko umuntu utabasha kwifata atabasha gufata abandi mu nshingano zose yaba afite .

“Umuntu ashobora gufata igihugu cyangwa amahanga, ushobora gufata umujyi, ushobora gushumba urusengero, ushobora kuba na Bishop ugashumba abashumba insengero, ushobora kuba umupapa ufashe neza abatuye mu rugo rwawe ,ushobora kuba umugabo ufashe neza umugore ariko byose bibanziriza mu kwifata kuko utifashe atafata abandi.”

Masasu asoza asobanura ijambo ‘Uwifata ku burakari aruta ufata umudugudu’ yifashishije Bibiliya aho ivuga ko udashoboye gufata inzu ye neza ,atashobora itorero ry’Imana. Ngo niyo mpamvu mu myiteguro y’abazubaka ingo abona bategurwa nabi kuko bahabwa amasomo y’igihe gitoya kandi ariyo azajya kubaka urugo imyaka yose.

“Mbona abategura kubaka ingo tubategura nabi, kuko tubaha amezi make yo kumva amahame runaka kuko azajya kubaka urugo azasenya imyaka kandi nta muntu ushobora kuba umugabo mwiza atabanje kuba umukrisitu mwiza.”

Igitaramo ngarukamwaka cy’umuryango cyatangiye 22/9/2019 kikazarangira kuri 29 nzeri 2019, kizaba kirimo kuba ku nshuro ya 6 kitabirwa n’abatari bake bijyanye n’uko mu minsi y’akazi gitangira ku mugoroba abantu bavuye mu mirimo, bikagaragazwa n’ubwitabire buhanitse bw’ababa baje kumva impanuro zijyanye n’ibyatuma bagira umuryango mwiza.

Tanga igitekerezo