Uwamahoro Deborah Masasu wavuzweho gukundana na Patient Bizimana yakorewe ibirori bya ‘Bridal Shower’- AMAFOTO

Uwamahoro Deborah Masasu ,umukobwa wa Apôtre Yoshua Masasu wavuzweho gukundana na Patient Bizimana yakorewe ibirori bya Bridal Shower bitegura ubukwe bwe.

Ibirori byo kuwa 25 kanama 2019, byitabiriwe n’ababyeyi ndetse n’abakobwa b’inkoramutima za Deborah Masasu ndetse n’umuryango we, bose bakaba bari baserutse mu myambaro y’imyeru gusa.

Abitabiriye ibi birori, bafashe umwanya wo kugira inama uyu mukobwa witegura kurongorwa z’uburyo azita ku mugabo ndetse n’izindi nshingano z’urugo, banaboneraho kumwifuriza kuzagira ubukwe bwiza n’urugo ruhire.

Uyu mukobwa wavuzwe mu rukundo n’umuhanzi Patient Bizimana, yakorewe ibi birori nyuma y’aho ku wa 3 Kamena 2019 aribwo yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Musafiri Thacien amusaba ko bazabana akaramata, umukobwa abimwemerera atazuyaje.

Amakuru aturuka kuri zimwe mu nshuti za Deborah avuga ko nubwo itariki y’ubukwe itarashyirwa ahagaragara biteganyijwe ko ubukwe buzaba mu mpeshyi z’uyu mwaka.

Mu mwaka ushize, uyu mukobwa n’Umuririmbyi Patient Bizimana bahanye ubutumwa kuri Saint Valentin buhishura ko bashobora kuba barashatse gukundana bikazamo kidobya.

Patient Bizimana yanditse asaba Deborah ko yamwiyungaho bagasangira ibyishimo by’umunsi w’abakundana ndetse amubwira ko ari wenyine bityo ko amata yaba abyaye amavuta, umukobwa yahise yandika abwira uyu muhanzi ko icyifuzo cye kitakubahirizwa kuko amazi yarenze inkombe.

Patient yagize ati “Deborah Masasu na we nkwifurije umunsi mwiza wa Saint Valentin. Ngwino twishimane […] Ndi njye nyine.”

Umukobwa wa Apôtre Joshua Masasu yahaye Patient Bizimana igisubizo amubwira ko ‘yatinze kumutumira’ ndetse amwibutsa ko yigeze kumwanga bityo ko ubu yahisemo Yesu.

Yagize ati “Patient Bizimana, ntiwanyanze se ? Ubu ndi kumwe n’inshuti. Waratinze cyane. Ntiwantumiye hakiri kare […] sinkiri njye nyine, ubu mfite Yesu [aya magambo yayaherekeje udutima, aka mbere kari gashinzemo icumu akandi kameze neza mu ibara ry’umuyemba].”

Uwamahoro Masasu Deborah, ni umukobwa wa Apôtre Joshua Masasu uyobora Itorero Evangelical Restoration Church.

Tanga igitekerezo