Urubanza ruregwamo umuvugizi Wungirije wa ADEPR wanisanze nta muntu n’umwe waje kumva ibye rwimuriwe indi taliki

Urubanza ruregwamo umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John, uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano rwimuriwe mu cyumweru gitaha .

Uru rubanza rwagombaga kuba kuri uyu wa kane saa mbiri za mugitondo ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwimuriwe kuwa kabiri taliki 12 ugushyingo 2019 saa munani z’amanywa nk’uko byasabwe na Karangwa John uvuga ko abunganizi be bahujwe na system kuwa gatatu saa kumi n’imwe z’umugoroba akavuga ko bwari bwije ku buryo batabashije kubona umwanya wo kwiga kuri dosiye ye.

Karangwa John mu myambaro ya siporo n’inkweto zifunguye (sandal) wagaragazaga ko akomeye ndetse acyeye ku maso, wabonaga asa n’uwatunguwe n’ukuntu nta muntu n’umwe wo mu muryango we cyangwa umukristu habe yewe n’umwe mu bakozi bafatanyije gushumba intama z’Imana waje kumva ibye !

Ubushinjacyaha bwafashe bugaragaza uburangare bw’abunganira Karangwa buvuga ko dosiye ye imaze iminsi irenga 3 mu rukiko bityo abunganizi be bagakwiriye kuba barahise bayibona ! Bityo ko bakwiriye gubikora byihuse ngo kuko iburana ku ifunga n’ifungurwa ritagakwiriye kubangamira iperereza.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 276 giteganya ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Tanga igitekerezo