Umwihariko wa Columbus, umuhanzi uhimbaza Imana mu njyana ya Reggae na Dancehall

Nduwayo Columbus ukoresha amazina ya Columbus Ratajah mu muziki uhimbaza Imana, ni umuhanzi umaze kwandika izina binyuze mu bihangano bye biri mu njyana ya Reggae na Dancehall.

Columbus yatunguye umutwe mu muziki uhimbaza Imana mu 2014 ubwo izina rye ryatangiraga kumvikana mu matwi ya benshi.

Ubuhanga bwe nyuma y’imyaka itanu bumaze kumenyekana mu Rwanda hose ndetse ku wa 10 Gashyantare 2019 ari mu bahanzi b’Abanyarwanda basangiye urubyiniro n’icyamamare mu muziki wo kuramya Imana Don Moen mu gitaramo MTN Kigali Praise Fest Edition I cyabereye muri Parking ya Camp Kigali.

Umwaka wa 2019 wamubereye uw’amata n’ubuki kuko yanahise atsinda mu banyeshuri batoranyijwe kujya kwiga mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo [ribarizwa mu Karere ka Muhanga].

Injyana aririmbamo yamaze gucengera mu buzima bwa benshi mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo ’Naganze’, ‘Get in de flow’, ‘Sifa’ yakoranye na Beauty for Ashes, “You love me” yahurijemo abaraperi The Pink na NPC n’izindi.

Columbus yavukiye mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi mu 1990, ariko arererwa mu Rwanda ari naho yakuriye. Avuka mu muryango w’abana 15 akaba ari uwa 14 kuri se, akaba uwa kane kuri nyina.

Uyu musore wiyemerera ko ari rasta w’Imana yakiriye agakiza mu 1998 ubwo yari afite imyaka 8 y’amavuko.

Columbus yatangiye kumenya ko afite impano yo kuririmba kera, atarakizwa ariko itangira kwihishurira cyane mu materaniro y’abana mu ishuri ryo ku cyumweru.

Reggae na Dancehall ni injyana yahisemo mu rwego rwo gufasha urubyiruko ruzikunda kuryoherwa n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nubwo zitari zimenyerewe.

Yatangaje ati “Nagize umutwaro w’urubyiruko ruto mu kwerekana ko iyo umuntu ari mu nzu y’Imana harimo ubuzima si ahantu ho gupfubira. Iyo umuntu akijijwe ntibiba bivuze ko atakaje uburyohe bw’ubuzima cyangwa ngo abe ahombye. Ikindi abantu dukwiye kumenya ko Imana na yo ikunda ibintu bishya bikorerwa mu nzu yayo .”

Mu rugendo rwe nk’umunyamuziki yahuye n’imbogamizi zitandukanye ariko Uwiteka akamuba hafi muri izo ntambara.

Imbogamizi nyinshi zari izishingiye ku myumvire bitewe n’uko benshi batari basobanukiwe n’akamaro ko gukoresha izo ndirimbo.

Columbus amaze imyaka isaga itanu mu muziki wo kuramya nk’umuhanzi wigenga wabigize umwuga, mu gihe yatangiye kera kuva mu myaka 20 ishize.

Umwaka wa 2018 wasize Colombus ari ku ruhembe rw’abahanzi bakoze neza abikesha indirimbo ye ‘Naganze Remix’ ; yabaye iya mbere mu cyiciro cya Afro-Pop mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda rihemba abahanzi n’ababaye indashyikirwa mu ivugabutumwa byatangwaga ku nshuro ya gatandatu.

Columbus ni umuhanzi umaze kwandika izina mu muziki uhimbaza Imana mu njyana ya Reggae na Dancehall
The Colombus yahuriye ku rubyiniro na The Pink na Niwe Paulin [NPC] wiyeguriye umuziki uhimbaza Imana mu birori byo gutanga ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2018
The Columbus yari afite akanyamuneza nyuma yo gushyikirizwa igihembo muri Groove Awards Rwanda 2018
Ari mu bahanzi b'Abanyarwanda baririmbye mu gitaramo cy'amateka cyatumiwemo umuramyi rurangiranwa Don Moen i Kigali

Tanga igitekerezo