Umwaka urashize Uwera Sanyu Sarah wa Korali Ambassadors of Christ arongowe !

Ku wa 29 Nyakanga 2018, nibwo Uwera Sanyu Sarah uri mu nkingi za mwamba muri Korali Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we Kayumba Aimé.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru turimo nibwo aba bombi bafunze neza umwaka ushize bahamije isezerano ryo kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Uyu muririmbyi wamamaye cyane kubera ijwi rye ryiza yambikanye impeta na Kayumba bari bamaranye imyaka irenga ibiri bakundana.

Basezeraniye mu Rusengero rw’Abadiventisiti rwa Kigali English Church ruri i Kibagabaga aho banarambagirizanyije. Basezeranyijwe na Pasiteri Ezra Mpyisi, umusaza uzwiho kutajya apfana ijambo.

Mu kubifuriza umwaka w’urushako abantu batandukanye babavuzeho amagambo meza, abagusha neza mu rugo rwabo.

Manzi Nelson uririmba muri Ambassadors na we yifurije Uwera usanzwe ari mushiki we gukomeza kugira ibihe byiza.

Mu butumwa bwe yashyize kuri Facebook, yagize ati “Umwaka urashize mutangiye urugendo nk’umuntu umwe. Imana ikomeze ibarinde.’’

Ubukwe bwa Uwera uri mu bakomeye muri Korali Ambassadors of Christ bwitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo inshuti ze, abo mu miryango ya bombi n’abayoboke bo mu Itorero ry’Abadiventisiti.

Uwera yashyingiwe agaragiwe na bagenzi be baririmbana muri Korali Ambassadors, bahanitse amajwi bamwifuriza kuzubakira ku rufatiro rukomeye no guhirwa n’urugo rushya.

Ibi birori by’aba bombi byakomereje ku Gisozi mu busitani bwa “Romantic Garden”, aho abatumiwe bakiriwe.

Sarah Sanyu azwi cyane muri Ambassadors of Christ kubera ijwi rye ryuje ubuhanga kandi rikundwa n’abatari bake bafashwa n’indirimbo z’iyi Korali, aririmbana na musaza we Nelson Manzi.

Sarah Sanyu yamenyekanye cyane atera mu ndirimbo zirimo “Birakwiye gushima”, “Yesu we” n’izindi ; yatangiye kuririmba muri Ambassadors of Christ mu mpera za 2006 akiga mu mashuri yisumbuye.

Ni abayoboke b'Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda
Pasiteri Ezra Mpyisi ni we wabarambitseho ibiganza abasabira imigisha
Umwaka urashize Uwera Sanyu Sarah wa Korali Ambassadors of Christ arongowe
Uwera Sanyu Sarah n’umukunzi we Kayumba Aimé bamaranye umwaka barushinze
Abaririmbyi ba Korali Ambassadors icyo gihe bari bagaragiye mugenzi wabo Uwera Sarah

Tanga igitekerezo