Umuyobozi wa Islam washyizeho itegeko rihana abasambanye gukubitirwa ibiboko mu ruhame nawe yabuhaniwe

Umugabo wo muri Indonesia ukora mu muryango waharaniye ko hajyaho amategeko akarishye ahana abakoze ibyaha binyuranye birimo n’ubusambanyi, nawe yahaniwe mu ruhame nyuma yo gufatwa asambana n’umugore w’abandi.

Uyu mugabo witwa Mukhlis Bin Muhammad ukora mu muryango Aceh Ulema Council (MPU), akanaba ari umuyobozi wa Islam muri aka gace, yakubiswe ibiboko 28, umugore bamufatanye we akubitwa ibiboko 23.

Mukhlis akomoka mu gace ka Aceh kavugwaho gutsimbarara bikomeye ku mahame ya cyera, niho hantu honyine muri Indonesia hagikoreshwa itegeko rikarishye rya Sharia.

Muri aka gace ka Aceh ufashwe aryamana n’uwo bahuje igitsina cyangwa akina urusimbi (gambling) arabihanirwa mu buryo bukomeye.

Husaini Wahab wungirije umuyobozi w’akarere ka Aceh yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko iri tegeko ari Imana yaribahaye ko nta mpamvu n’imwe yababuza kurikurikiza.

Yagize ati : "Iri ni itegeko ry’Imana. Buri wese akubitwa ibiboko iyo bimuhamye nubwo yaba ari uwo muri MPU". Yongeyeho ko Muhklis azirukanwa muri MPU.

Mukhlis n’umugore utari uwe bafashwe mu kwezi kwa cyenda ’bagira uko bigenza’ bari mu modoka iparitse hafi y’ahantu hasurwa n’abakerarugendo.

Ku wa Kane tariki 30 Ugushyingu nibwo Mukhlis n’umugore bafatanwe basambana bahaniwe mu ruhame .

Uyu mugabo w’imyaka 46 asanzwe ari Umuyobozi mu idini ya Islam. Niwe Muyobozi wa mbere uhanwe ku mugaragaro muri Aceh kuva iri tegeko rya Sharia ryatangira gukurikizwa mu 2005.

MPU yaharaniye cyane, inasaba guverinoma ko itegeko rya Sharia ari ryo rigenderwaho muri Aceh. Aceh ariko yahawe umwihariko wayo muri Indonesia ngo igendera kuri ayo mategeko.

Kuryamana n’uwo mutashakanye, urusimbi, kunywa gukora no gucuruza inzoga ni ibintu bitemewe mu mategeko ya Sharia.

Mu 2017, abagabo babiri bakubiswe ibiboko 83 buri wese aho muri Aceh bashinjwa ko bafashwe bari gusambana.

Abatanga iki gihano baba bipfutse hose uretse mu maso kugira ngo hatagira ubamenya.

Iki gihano gitangirwa mu ruhame ku karubanga, nubwo abana babuzwa kugera aho kiri gutangirwa.

Muri Aceh iri tegeko rya Sharia rikoreshwa ku bayisilamu n’abatari bo. Mu myaka yashize hari abagiye bakubitwa ibiboko bakabura umwuka bagahita bitaba Imana.

Mukhlis washyizeho itegeko ryo guhanira mu ruhame uwasambanye nawe yabihaniwe
Ikimwaro cyari cyose ubwo yajyanwaga gukubitirwa mu ruhame
Umugore basambanye yakubiswe ibiboko 23

Tanga igitekerezo