Papa Francis yasabye imbabazi ku mashusho yibwe mu Kiliziya i Roma

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabye imbabazi nyuma y’amashusho agaragaza abasangwabutaka bo mu karere ka Amazon yibwe aho yari ari mu Kiliziya y’i Roma mu Butaliyani akajugunywa mu ruzi rwa Tiber.

BBC yatangaje ko mu magambo ya Papa Francis yatuye asaba imbabazi kuri ubwo bujura bwabaye.

Yagize ati “Nka Musenyeri wa diyosezi, nsabye imbabazi abantu bababajwe n’ibyabaye”.

Ayo mashusho atanu abaje mu giti agaragaza umugore wambaye ubusa, utwite, yakuwe mu kiliziya ku wa mbere w’iki cyumweru dusoza.

Abantu bayibye bikekwa ko ari intagondwa zitsimbaraye ku migenzo ya kera muri Kiliziya Gatolika bavuze ko ayo mashusho ari “ibigirwamana”.

Nyuma bashyize ahabona amashusho agaragaza uko ayo mashusho yitirirwa ikigirwamanakazi Pachamama, cyubahwa n’abasangwabutaka bo mu karere ka Amazon, yibwe akajugunywa mu ruzi.

Papa Francis yasabye imbabazi ku wa gatanu, ku munsi wa mbere w’ihuriro rizwi nka ‘synode’ ry’ibyumweru bitatu ribera mu Mujyi wa Vatican aho ryiga ku hazaza ha Kiliziya Gatolika muri Amazon.

Papa yavuze ko ayo mashusho yagarujwe na Polisi y’u Butaliyani kandi ko atangiritse. Yanashimangiye ko “nta bushake bwo gusenga ikigirwamana” bwari buhari ubwo ayo mashusho yazanwaga i Roma.

Ubuyobozi bwa Vatican bwari bwamaganye ubujura bw’ayo mashusho, bamwe mu bakuru bavuga ko agaragaza gusa ubuzima, uburumbuke n’isi.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabye imbabazi nyuma y’amashusho yibwe mu Kiliziya y’i Roma

Tanga igitekerezo