Umusaza w’imyaka 97 yagenze km 300 n’amaguru agiye kwibuka abahowe Imana

Bernardo Tibyangye, umusaza w’imyaka 97 yakoze urugendo rw’ibirometero Magana atatu (300km) aho yavuye Bushenyi ajya ahitwa Namugongo kwibuka abahowe Imana b’ i Bugande.

Tibyangye yagize ati : “Ni ukubere ukwemera, niko gutuma nkora ibyo benshi babona ko bikomeye”
Uyu musaza wahoze ari umwarimu avuga ko uru rugendo nyoboka mana amaze kurukora inshuro 9 n’amaguru, n’inshuro mirongo ine n’imwe n’imodoka.

Ubwo bageraga Namugongo, itsinda rye niryo ryonyine ryabashije gusoza urugendo rw’iminsi 12 ruva muri santarari ya Mutagatifu Yuda, iri ahitwa Kikuba mu karere ka Bushenyi.

Aho bari bateraniye muri Tente, wabonaga bameze neza, abana bamwe bari gukina imikino kuri telefoni, n’ubwo bamwe wabona ko ibirenge byabyimbye.

Umunayamakuru wa Daily Monitor dukesha iyi nkuru yabajije niba nta waba yazanye n’abo mu muryango we, nibwo bahise bamwereka umusaza Bernardo Tibyangye wakoraye uru rugendo na mushikiwe n’abuzukuru.

Tibyangye yagize ati “Si uba mbere, iyi ni inshuro ya cyenda nkora urugendo nyobokamana n’amaguru, buri gihe nkora urugendo nyobokamana. Abuzukuru banjye David na Brigdet bagaragaje ubushake bwo kuzana nanjye ubwo nemeraga ko nzakora uru rugendo ndetse banyizeza ko batazambera kirogoya mu rugendo.”

Uyu musaza ngo yasobanuriye abuzukuru be ko urugendo rutaba rworoshye, ndetseko n’ikirere kiba gihinduka isaha ku isaha, abana ntibacika intege biyemeza gufatanya nawe urugendo.

Bernardo Tibyangye ari kumwe n'abuzukuru be na Mushiki we bakoranye urugendo

Gukora uru rugendo n’amagururu byatumye uyu musaza Tiyangye azigama amashiringi ibihumbi Magana ane(Shs400,000).

Mbere yo gutangira urugendo babaje kwitegura mu buryo bwa roho, bavuga rozari ya Bikiramariya ibyumweru 2. We n’abo bazanye bose, bakoze Noveni y’iminsi 9 yarangiye ku munsi batangiriyeho urugendo. Yasabye abo bazanye bose gutekereza cyane aho bagiye n’impamvu ibahagurukije.

Ati “Uretse iyo Noveni, twagize na misa ntagatifu mbere y’uko dutangira urugendo rwacu saa kumi n’imwe z’umugoroba.”

Mu rugendo bagendaga bahagarara kuri za paruwasi, bakaruhuka bakanarya. Uretse kuyobora itsinda, Tibyangye yanayoboraa abo bari barikumwe mu isengesho

Ati : “Natumye bagenda mu kwemera, birengagiza imvura n’amajoro y’ubukonje n’izuba ry’igikatu. Naguze umugati munini n’icupa rya litiro ry’amazi. Aho abana babaga bananiwe, twaricaraga buri umwe agafata igice cy’umugati n’amazi, twagera aho bacuruza amafunguro tukarya, hanyuma tugakomeza tukajya kuri Paruwasi ikurikiyeho ari naho twararaga iryo joro.

Uyu musaza avuga ko uyu mwaka kuri we udasanzwe kuko ari inshuto ya 50 aje kwizihiza abahowe Imana b’i Bugande, ikaba ari n’inshuro ya 9 aje n’amaguru. Ubwa mbere Tibyangye akora urugendo Nyobokamana i Namugongo hari mu 1969 ubwo Papa Yohani Pawulo wa II yasuraga Ubugande, ariko yatangiye kugenda n’amaguru mu 2011 ubwo yari afite imyaka 83.

Tibyangye agaragaza ko kuva yatangira gukora uru rugendo n’amaguru byamugiriye akamaro kanini.

Ati “Kuva natangira gukora uru rugendo n’amaguru, ibyifuzo byanjye byose Imana yarabisubije. Urugo rwacu rubayeho mu mahoro ndetse nabashishije kujyana abuzukuru banjye bose mu mashuri. Mbasha kubona amafaranga yo gutunga umuryango wanjye no gushyigikira imirimo ya kiriziya ; gusura abarwayi no kugeza isakaramentu ku bashaje cyane n’abarwayi batabasha kugera ku kiriziya.”

Uyu musaza yavuze ko kuri iyi nshuro yari afite imbaraga, ndetse ko hari aho byageraga n’abasore akabasiga. Ibi byose ngo ni ukubera ubunararibonye amaze kugira muri uru rugendo. Hari aho bagera barushye cyane bagakandana ibirenge bakoresheje amavuta, hanyuma bagakomeza urugendo.

Ubwo bageraga Namugongo, itsinda rya Tibyangye ry’abantu 29 ryakiriwe na Rev Fr Joseph Mukasa Muwonge, ushinzwe kwamamaza ibikorwa by’abahowe Imana mu Arikidiyoseze ya Kampala.

Uyu musaza yahishuye ko impamvu yazanye n’abuzukuru be ari uko yifuza kubaraga umurange mwiza wo gukunda no kubaha Imana, kumenya no gusobanukirwa abahowe Imana ndetse bakazagera ikirenge mu cyabo.

Source : Daily Monitor

Tanga igitekerezo