Umuramyi René Patrick yanyuze abitabiriye igitaramo ‘A LOVE JOURNEY’ yakoreye i Kigali

Umuramyi René Patrick umaze kwamamara mu ruhando rw’umuziki uhimbaza Imana mu Rwanda yashimishije abitabiriye igitaramo gikomeye yise ‘A LOVE JOURNEY’ yakoreye mu Mujyi wa Kigali.

Iki gitaramo cyabereye kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama ku mugoroba wo ku Gatanu, tariki ya 5 Nyakanga 2019.

Abacyitabiriye bahembuwe bidasanzwe no gutaramana n’abahanzi babisigiwe bari mu bakunzwe cyane.

Byari ibihe bidasanzwe byo guhimbaza no kuramya Imana ku Banyarwanda n’abakirisitu by’umwihariko bazirikana ishimwe ku Mana yabarinze kuva mu myaka 25 itambutse.

Abaramyi bose bari ku rutonde rw’abagombaga kuririmba barimo Aimé Uwimana, Simon Kabera, Serugo Chance uririmba mu itsinda rya Alarm Ministries, Pastor Gaby, Arsene Tuyi, Bosco Nshuti, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye n’abandi bakigaragayemo.

Mu bihangano byabo bikunzwe bafatanyije n’abandi kuramya Imana no kuyihimbaza. Buri wese waririmbaga yafatanyaga n’imbaga yari iteraniye CLA kwishimira ubwiza bw’Imana.

René Patrick ari mu bagaragarijwe urukundo rw’ikirenga binyuze mu ijwi rye rinogeye amatwi n’ubuhanga mu gukurikiranya amagambo.

Umushumba wa Omega Church, Pasiteri Liliose Tayi, ni we wasangije ijambo ry’Imana abitabiriye igitaramo, yakomoje ku kugira neza kw’Imana

Yagize ati “Abanyarwanda tumeze nk’umugore Hana, aho yaririye Imana ayisaba umwana w’umuhungu ninaho yagarutse arashima. Natwe twagarutse gushima Imana kuko hari igihe twarize, twifuza kubona amahoro turayabura twasabye Imana ko idukiriza imitima n’igihugu none ubu yarabikoze ndetse inarushaho.”

Yavuze ko Imana yazahuye Abanyarwanda mu mfuruka zose kuko nta we ukibuzwa uburenganzira bwe.

Ati “Abanyarwanda ni byiza ko dushima ibyo Imana yakoze mu myaka 25 ishize. Ntidukwiye kurekera aho dukwiye no kuyiha imyaka iri imbere yose kugira ngo irinde igihugu, Imana niyo irinda, itarinze abarinda barindira ubusa.’’

Abitabiriye igitaramo kandi bafashe umwanya wo gusengera umuryango, itorero n’igihugu, mu isengesho ryayobowe na Pastor Paddy wo muri Trinity Tabernacle Ministry afatanije n’abandi bashumba b’amatorero atandukanye.

Isengesho ryari ribumbiye hamwe ibyifuzo 25 bigamije kwatura ubutsinzi ku buzima bw’Abanyarwanda mu myaka iri imbere. Mu byibanzweho harimo umutekano, ububanyi n’amahanga, ubucuruzi, urubyaro ruzaza, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi.

René Patrick ni umuhanzi akaba n’umuramyi ukomeye ; atunganya umuziki (recording artist) ndetse akaba n’umwarimu wawo.

Yatangiye kwinjira mu muziki kubera urukundo yari afitiye kubyina cyane kurusha kuririmba ; bigeze mu 2016 yatangiye umuziki we byimbitse ubwo yasohoraga indirimbo yise "ARANKUNDA".

Patrick yabaye n’umutoza mwiza aho mu 2011 yatangiye gufasha abahanzi benshi mu miririmbire yabo.

René Patrick ni we wabimburiye abandi baramyi mu mwanya mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana
Mbanza Chance uri mu baririmbyi bakomeye muri Alarm Ministries yashimishije benshi
Cyari igitaramo cy'uburyohe
Umushumba wa Omega Church, Pasiteri Liliose Tayi, ni we wabwirije ijambo ry'Imana
Abanyarwanda bari benshi baje gushima Imana ku byo yakoze mu myaka 25 ishize

Amafoto : Alpha Prince Gahigi

Tanga igitekerezo