Umuramyi Prosper Nkomezi agiye kumurika album mu gitaramo yatumiyemo abahanzi bakomeye i Kigali

Umuramyi Prosper Nkomezi umaze igihe gito mu muziki wo guhimbaza no kuramya Imana yatumiye abaririmbyi batandukanye mu gitaramo cye azamurikiramo album ye ya mbere yise “Sinzahwema.”

Nkomezi akomeje imyiteguro y’igitaramo yise ’Ibasha Gukora Live Concert’, azamurikiramo album ye ya mbere, giteganyijwe kubera kuri Serena Hotel ku wa 7 Nyakanga 2019.

Iki gitaramo yagitumiyemo abahanzi bakunzwe mu muziki uhimbaza Imana barimo Simon Kabera, Serge Iyamuremye, itsinda rya Alarm Ministries n’abandi.

Uyu muhanzi umaze kuzamura igikundiro mu gihe gito amaze mu muziki wo mu rusengero akunzwe mu ndirimbo zirimo "Sinzahwema" (izwi nka Amamara), "Humura", "Ibasha gukora", "Singitinya", "Urarinzwe", "Nzayivuga", "Hazaba" n’izindi.

’Ibasha Gukora Live Concert’ ni igitaramo gikomeye Nkomezi ateguye kuva atangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Yabwiye itangazamakuru ko iki gitaramo yagiteguye nyuma y’igihe abisabwa n’abakunzi be.

Ati "Nari maze igihe mbisabwa n’abakunda ibihangano byanjye ariko nari ntegereje isaha y’Imana ariyo iyi yageze."

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000Frw mu myanya isanzwe, 10,000Frw muri VIP na 15,000 muri VVIP.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yatangiye gucururizwa ahantu hatandukanye ndetse abayagura mbere bagabanyirizwa ibiciro dore ko itike yo mu myanya isanzwe igura 3,000 Frw, iyo muri VIP ikagura 8,000 Frw, mu gihe muri VVIP igura 15,000 Frw.

Abashaka aya matike barayasanga kuri Konka muri T2000, Café Ark Kisimenti (Chez C John), Kemmy Shop mu Biryogo, Zion Temple Gatenga, Wells Salvation Church Kimironko, Calvary Ministry i Remera, Foursquare Gospel Church, ERC Kimisagara, ERC Masoro, Healing Center Remera, Zion Temple Kabeza na Bethesda Holy church ku Gisozi.

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana Alarm Ministries ryatumiwe muri iki gitaramo

Tanga igitekerezo