Umuramyi Arsène Tuyi yerekeje muri Ghana

Umuhanzi Tuyiringire Arsène [Tuyi] ukorera ivugabutumwa ry’indirimbo mu Itorero rya Evangelical Restoration Church (ERC) agiye gukora igitaramo gikomeye kizabera muri Ghana.

Arsène Tuyi yerekeje muri Ghana aho yitabiriye igiterane cyo kuramya no guhimbaza Imana “Non Stop Praise and Worship” kizamara amasaha 120.

Uyu muhanzi yashinguye ikirenge ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo ku wa 27 Ukwakira 2019 yerekeza mu rugendo rw’ivugabutumwa .

Igiterane yatumiwemo cyateguwe n’Umuryango w’ivugabutumwa witwa Logos Rhema Ministries.

Azagihuriramo n’abaririmbyi batandukanye bagera ku icyenda baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika.

Mbere yo guhaguruka yavuze ko yishimiye ko akomeje kuvuga ubutumwa bwiza.

Ati “Ngiye muri Ghana mbashyiriye ubutumwa bwiza nzanyuza mu ndirimbo zihamya imirimo myiza Imana ikora. Abantu bazitabira igitaramo ndahamya n’umutima wanjye ko bazishima kandi abafite imitima ibabaye bazakira ndabyizeye .’’

Arsène Tuyi yabyirutse ari umuririmbyi muri korali y’abana yo muri ADEPR. Nyuma yaje kuyoboka Itorero ry’Isanamitima muri Paruwasi ubu yitwa iya Masoro ari naho akibarizwa.

Yabaye muri Shining Stars na Shekinah Worship Team ndetse ari mu batangije itsinda ryiswe Salvation Proclaimers ryateguraga ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana.

Izina rya Arsène Tuyi ryatumbagiye cyane mu 2016 ubwo yahabwaga igihembo cya Groove Awards Rwanda nk’umuhanzi mushya w’umwaka mu ruhando rw’abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakoze cyane.

Arsène Tuyi ari mu baramyi bakunzwe cyane mu minsi ya none
Igiterane gikomeye cyatumiwemo Tuyi azagihuriramo n'abandi bahanzi bakomeye muri Afurika

Tanga igitekerezo