Umupasitori wo muri Zion temple yifatiye ku gahanga ikipe ya Man-United

Umupasitoro wahoze ari umusemuzi wa Apostle Gitwaza, Pasitori Charles Rwomushana uri kubarizwa I Manchester mu Bwongereza, yatangaje ko adashobora kushyigikira amashitani yaba aturukura,ubururu, umweru, icyatsi, cyangwa pink, n’andi atandukanye, kuko ari umushumba wahamagariwe gusenya amadayimoni bityo adashobora kuyashyigikira.

Ibi yabitangarije mu gihugu cy’Ubwongereza ubwo yasuraga stade ya Manchester United ‘Old Trafford’ aho yatemberaga umujyi wa Manchester.

Mu magambo yanditse kuri paji ye ya instagram yagize ati : “Ni gute wagera I Manchester ukareka kugera kuri stade ya Manchester United ? Nubwo navuga ko mbarizwa ku ruhande rwa Man City. Impamvu ? Sinshobora gushyigikira amashitani (yaba umutuku, ubururu, umweru, icyatsi ,pink, …). Ntuzakore ikosa. Ndi umushumba ,wahawe ubutumwa bwo gusenya amashitani ,si ubwo kuyashyigikira. Umunsi Man U yaretse ako kayiniriro (amashitani atukura) nzishima bikomeye ndetse bizaba ari ibirori. Haha…Rwari urwenya ariko ninako kuri !”

Pasiteri Charles Rwomushana yahoze ari umusobanuzi wa Apostle Gitwaza akaba amaze iminsi mike yoherejwe I Manchester mu bwongereza mu giterane cy’urubyiruko aho azaba yigisha ijambo ry’Imana agakora n’ibindi bikorwa bitandukanye by’itorero.

Igitaramo Past. Rwomushana yari yitabiriye mu Bwongereza cyari cyatumiwe umuhanzi Israel Mbonyi

Tanga igitekerezo