Umunyarwanda yatorewe kuba Perezida w’umuryango wa Bibiliya wo mu Busuwisi

Innocent Himbaza ni we wabaye Perezida mushya w’umuryango wa Bibiliya mu gihugu cy’Ubusuwisi akaba agiye guhangana n’ibibazo birebana no guha imbaraga no kuvugurura zimwe mu nyandiko za Bibiliya muri iki gihugu.

Pasiteri Innocent Himbaza yatorewe kuba muri komite no kuba perezida w’umuryango wa Bibiliya w’Abasuwisi (SBS) mu nteko rusange yateguwe mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera covid-19.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara,Himbaza asimbuye Regula Tanner, wari umaze umwaka ari perezida w’agateganyo.

Daniel Aurag, umwenjeniyeri akaba yaranize mu bya tewolojiya na we yatorewe kuba muri komite.

Inshingano ya SBS umuryango udaharanira inyungu, ni ugushyigikira no guteza imbere ubumenyi bushingiye ku buhanga no kuvugurura inyandiko za Bibiliya.

Uyu muryango ufite kandi uruhare mu gukora no gukwirakwiza Bibiliya mu ndimi no kuyisohora mu buryo bwifuzwa n’amatorero yo mu Busuwisi no mu mahanga.

Innocent Himbaza ni umupasiteri,yize ibirebana n’Ubwarimu(Education) , yavutse tariki ya 11/07/1965 avukira i Gahini mu Rwanda.Yanditse igitabo akita The Bible on the Question of Homosexuality bishatse kuvuga ngo Bibiliya mu kibazo cy’Ababana bahuje ibitsina, ni impuguke akaba n’inzobere mu bijyanye n’iyobokamana kuko yanabyize aho yakurikiye inyigisho za tewolojiya.

Tanga igitekerezo