Benjamin Dube yasesekaye i Kigali aho yiteguye gushimisha abakunzi be

Umuramyi wubatse izina muri Afurika y’Epfo no hanze yayo, Benjamin Dube, watumiwe mu gitaramo cya True Promises Ministries cyiswe True Worship yasesekaye i Kigali mu gitondo cyo kuri wa Gatandatu aho yiteguye gushimisha abakunzi be batari bake.

Iki gitaramo gitegerejwe n’abatari bacye kizaba kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2019 mu Mujyi wa Kigali muri Intare Conference Arena i Rusororo kuva saa Cyenda z’amanywa.

I saa moya n’iminota 30 nibwo Benjamin Dube n’itsinda ry’abaririmbyi be basekekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yakiranwa urugwiro n’abaririmbyi ba True Promises.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yavuze ko yishimiye kugera mu Rwanda ku nshuro ye yambere kandi ko yiteguye kuba ikiraro gihuza abanyarwanda n’Imana.

Yakomeje ati “Ntabwo tuje hano kugira ngo twiyerekane gusa, tuje kugira ngo tube ikiraro gihuza abantu benshi n’Imana. Guhimbaza ntabwo ari iby’umuntu, intego yo kuramya ni Imana yonyine ikwiye icyubahiro n’ikuzo.”

Uyu muramyi w’Umunyafurika y’Epfo ugeze mu Rwanda ku nshuro ya mbere, biteganyijwe ko uyu munsi saa cyenda z’amanywa ari busure Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, nyuma y’aho akaza kuganira n’itangazamakuru.

Mu butumwa yaherukaga gushyira hanze mu myiteguri y’urugendo rwe rwa mbere mu Rwanda ku wa Gatatu tariki 7 Kanama 2019, yateguje igitaramo kiryoshye.

Yagize ati “Muraho mwese Banya-Kigali ! Ni Bishop Benjamin Dube, Ndagira ngo mbabwire ko Rwanda-Kigali nzabageraho kuri uyu wa Gatandatu,..nzazana na band yanjye, tuje mu gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2019 muri Intare Conference Arena. Tuzagira ibihe byiza cyane, bizaba ari ukuramya bya nyabyo.Nishimiye kuzababona tukagirana ibihe byiza. Muzaze mwese dusangire umunezero binyuze mu kuramya Imana.”

Mu kiganiro Umuvugizi wa True promises, Mbonigaba Bonnke, yagiranye n’umunyamakuru wa Aheza.rw yijeje abazitabira iki gitaramo ko bazabona kuramya kwa nyako, kuko bakoze imyiteguro ihagije bityo akaba akangurira abantu kwitabira ari benshi.

Bishop Benjamin Dube w’imyaka 50 wakunzwe mu ndirimbo zirimo “ketshepile Wena”, “Thel’umoya”.

Iki gitaramo kiri mu bizaba bikomeye muri uyu mwaka ; uretse Benjamin Dube, kizitabirwa n’abandi baramyi bakomeye mu gihugu n’amatsinda yigaruriye imitima ya benshi arimo Alarm Ministries, Shekinah yo muri Restoration Church Masoro n’umuhanzi Sam Rwibasira.

Ku bari kugura amatike mbere y’igitaramo bari kwishyura 7000 Frw mu myanya y’ahasanzwe (Ordinary), 10 000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 20 000 Frw mu myanya y’imbere (VVIP) mu gihe abazayagura ku munsi w’igitaramo bazaba bari kwishyura 10 000 Frw ahasanzwe, 15 000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 25 000 Frw mu myanya y’icyubahiro cy’ikirenga.

Bishop Benjamin Dube yari ategerejwe na benshi i Kigali
True Promises yiteguye neza "True Worship Concert"

Tanga igitekerezo