Umuntu aba akwiriye kubikora nk’umuhamagaro aho kuba amafaranga- Jado Sinza

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Sinzabyibagirwa Jean de Dieu [Jado Sinza],aragira inama bagenzi be ko bagomba kubikora nk’umuhamagaro aho kubikora bategereje kubonamo amafaranga.

Ni mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’ikinyamakuru Aheza.rw ubwo baganiraga ku ndirimbo ‘Ndategereje’ ikozwe mu buryo bw’amashusho akaba avuga ko igitekerezo yakivanye ku nkuru y’umuntu utegereje imirimo y’Imana ,yiringiye ko muri krisitu Yesu hari byose kandi ku bwo kumwizera amasezerano azasohora.

Jado akomeza avuga ko iyi ari inkuru mpamo kuri we kuko yategereje amasezerano Imana yamuhaye yibaza uburyo yazashyikira ibyo Imana yamusezeranyije asanga igisubizo nta kindi uretse gutegereza.

“Umuntu aba akwiriye kubikora nk’umuhamagaro kugira ngo atange umusanzu we mu bwami bw’Imana, hanyuma Imana yabona bikwiriye ikaguha amafaranga , ntabwo ari byiza ko ubijyamo utabikunze kuko ushobora kuyabura ,kandi iyo uyabuze ariyo wari ukurikiye uvamo, ariko njye iyo maze igihe ntabikora mbura amahoro kubera ko ari ibintu nkunda, ntabwo mbikora kubera amafaranga ,mbikora kuko mbikunze.”

Umuhanzi Jado umaze imyaka isaga ibiri asoza avuga ko mu kwezi k’ugushyingo 2019 arimo gutegura igitaramo azamurikiramo alubumu ye ya mbere ikozwe mu buryo bw’amashusho ikanaba iya kabiri kuko iya mbere yari ikozwe mu buryo bw’amajwi gusa, akaba asaba abakunzi n’umuziki we gukomeza kumushyigikira.

Jado Sinza ni umusore ukizamuka mu muziki wa Gospel akaba akunzwe cyane mu
ndirimbo yise ’Nabaho’ aho aririmbamo ko kuva yabaho atari yabona umuntu umeze nka Yesu. Igitaramo aherutse gukora yari ari kumwe na New Melody, kolari Siloam na Bosco Nshuti. ’Nabaho Live concert’ ni igitaramo Jado Sinza yakoreye muri Dove Hotel ku Cyumweru gishize tariki 5/11/2017 aho yamurikaga album ye ya mbere ’Nabaho’.

Tanga igitekerezo