Umukobwa wa Masasu wabenze Patient Bizimana yambitswe impeta n’undi musore

Deborah Uwamahoro umukobwa wa Apotre Masasu yambitswe impeta y’urukundo n’umusore bitegura kurushinga witwa Musafiri Thacien, ubukwe bw’aba bombi bukaba buteganyijwe muri Nzeri 2019.

Uyu mukobwa wa Masasu yigeze kuvugwa cyane mu rukundo n’umuramyi Patient Bizimana ariko urukundo rwabo ruza kuyoyoka.

Ku itariki ya 14 Gashyantare 2018, ubwo abandi bahihibikanaga bifuriza abakunzi babo umunsi mwiza w’abakundana, Patient Bizimana na Deborah Uwamahoro bo bagaragarije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga ko urukundo rwabo rwajemo kidobya.

Icyo gihe Patient Bizimana yaranditse kuri Instagram ati “Deborah Masasu na we nkwifurije umunsi mwiza wa Saint Valentin. Ngwino twishimane […] Ndi njyenyine.”

Deborah ntiyajuyaje, cyangwa ngo yite ku maganya ya Patient, amubwira ko ubu yahisemo Yesu.

Yagize ati “Patient Bizimana, ntiwanyanze se ? Ubu ndi kumwe n’inshuti. Waratinze
cyane. Ntiwantumiye hakiri kare […] sinkiri njyenyine, ubu mfite Yesu.”

Nyuma y’iyi nkuru hakwirakwiriye izindi zivuga ko Deborah Masasu yabenze Patient Bizimana ndetse mu biganiro bitandukanye n’itangazamakuru, Patient Bizimana ntiyongeye kwemera kugira icyo avuga ku rukundo rwe n’imfura ya Masasu.

Ku itariki ya 19 Gicurasi uyu mwaka, nibwo umusore ukundana bizira amakemwa na Deborah Masasu yerekanywe mu Itorero rya Evangelical Restoration Church i Masoro mu materaniro yari ayobowe na nyina wa Deborah, Pastor Lydia Masasu.

Ubwo bahamagaraga umusore ugiye kurongora Deborah Masasu, itorero ryose ryahise riterurira rimwe riti “Uwo mugabo nanjye ndamwemera”. Ibi byagaragaje ko ibya Patient Bizimana byibagiranye burundu.

Musafiri Thacien yafashe urugendo yerekeza muri Amerika aho Deborah Masasu amaze iminsi aba, agezeyo ku mugoroba wo kuri uyu wa 3 Kamena 2019, atera ivi, amusaba ko yamubera umufasha, Deborah na we n’ibinezaneza byinshi ntiyatinze asubizanya ubwuzu umukunzi we ati “YEGO”.

Musafiri yambitse uyu mukobwa impeta y’ikimenyetso cy’urukundo rutajegajega amukunda, abari aho bavuza impundu n’amashyi menshi.

Uwamahoro Masasu Deborah, ni umukobwa wa Apôtre Joshua Masasu uyobora Itorero Evangelical Restoration Church. Ni umuvugabutumwa ukiri muto ukora umurimo w’Imana muri iri torero ahuriyemo n’umukunzi we ; abifatanya no gukora ubushakashatsi binyuze muri Deborah Masasu Collection.

Tanga igitekerezo