Umuhanzikazi Mahirwe Adeline yasohoye indirimbo nshya ku munsi we w’amavuko

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mahirwe Adeline, yizihije isabukuru y’amavuko yahuriranye n’igikorwa cyo kumurika indirimbo ye nshya yise “Icyomoro” ikubiyemo ubutumwa buruhura imitima y’abababaye.

Mahirwe ufatwa nk’inkingi ya mwamba muri Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge asanzwe aririmbamo, akundwa n’abatari kubera ijwi ryihariye dore ko ari we utera indirimbo nyinshi z’iyo korali.

Uyu muhanzikazi umaze hafi amezi arindwi atangiye gukora indirimbo ku giti cye, yazamuye izina rye ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere yise ngo “Ikorera Igihe”.

Uyu muhanzikazi w’ijwi ryururutsa imitima y’abababaye yamenyekanye mu ndirimbo atera muri Korali Shalom zirimo “Nzirata’’, “Abami n’abategetsi’’, “Nzamamaza”, ‘‘Nyabihanga’’ n’izindi.

Umwaka wa 2019 yawutangiye mu isura nshya aho yatangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga. Indirimbo ye ya mbere yayise ‘‘Ikorera igihe’’, yayishyize ahagaragara mu ntangiriro za Mutarama 2019.

Yinjiye mu muziki nyuma yo kurongorwa na Sengurebe Joël mu bukwe bwabaye ku wa 22 Ukuboza 2018. Basezeraniye mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, ibirori bikomereza mu busitani bwa ADEPR ku Kimihurura.

Uyu muhanzi yagize ibyishimo by’agahebuzo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2019, ubwo umukunzi we yamutunguraga akamushyira impano aho akorera i Nyamirambo mu rwego rwo kumwifuriza umunsi mwiza we w’amavuko.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru, Mahirwe yavuze ko afite ibyishimo bidasanzwe kuri uyu munsi wabaye uw’amateka kuri we.

Yavuze ko yashimishijwe by’ikirenga n’uburyo umunsi yasohoyeho indirimbo ye nshya yise “Icyomoro” wahuriranye n’isabukuru ye y’amavuko, bikaba akarusho abona umugabo we amusanga ku kazi akamutungura amuha impano.

Yagize ati “Uyu munsi wanshimishije cyane, ni uko umuntu atareba ikiri ku mutima ariko ndanezerewe cyane. Kwizihiza isabukuru y’amavuko wanasohoye indirimbo nshya nk’iyi ihumuriza abantu ni ikintu kidasanzwe kuri njye, noneho n’akarusho umukunzi wanjye akanyereka urukundo nk’uru akansanga ku kazi anzaniye impano.”

Umuhanzikazi Mahirwe Adeline ari mu bakomeye muri Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ye nshya yayihimbye abikuye ku bibazo yigeze guhura nabyo, ariko Imana ikamuba hafi akabisohokamo amahoro.

Ati “Indirimbo yanjye yitwa Icyomoro, nashatse kuvuga uburyo Yesu yomora imitima y’abantu bafite ibikomere, bababaye, bihebye, bashavuye, mbabwira ko Yesu wenyine ariwe cyomoro kibasha komora ibyo byose.”

‘Icyomoro’ ni indirimbo irimo ubutumwa bwo guhumuriza abababaye ndetse n’abafite intimba mu mutima.

Iyi ndirimbo igizwe n’ibitero bibiri n’inyikirizo byuje amagambo yomora. Mu gitero cya kabiri hari aho yagize ati “Mu byago no mu makuba Yesu ni we wa mbere ugutabara. Iyo wihebye, urira ushavuye, ubuze uko ugira, inshuti n’imiryango bose bakuvuyeho niwe usigarana.Iyo uburwayi bukurembeje wabuze uko ugira, n’abaganga bananiwe Yesu niwe usigarana […]”

Mahirwe na Sengurebe babwiranye amagambo yuzuye urukundo ku munsi wa mbere umwe muri bo yizihije isabukuru y’amavuko kuva barushinze.

‘Icyomoro’ ni indirimbo yakorewe muri studio ya KLM aho yatunganyijwe na Producer Bruce wamamaye kubera uruhare yagize mu kurambika ikiganza ku za Israel Mbonyi, Prosper Nkomezi n’abandi benshi.

Mahirwe yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba abarizwa mu ishuri ryo ku Cyumweru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Goma aho yarerewe. Kuva mu 2007, uyu muhanzi yanyuze muri Korali zirimo Elayono, Tumaini, Integuza na Siyoni zo muri ADEPR Rubavu.

Mahirwe yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba abarizwa mu ishuri ryo ku Cyumweru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Goma aho yarerewe
Sengurebe Joël yahaye umugore we impano ku munsi we w'amavuko agize kuva barushinga
Mahirwe yerekana impano yahawe

Tanga igitekerezo