Umuhanzikazi Lucky de Christ yahishuye impamvu bamwe mu bahanzi bava muri gospel - Video

Umuhanzikazi akanaba umuririmbyi wa Choeur International Lucky de Christ yahishuye ko impamvu abahanzi binjira mu muziki babanziriza muri gospel (indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana) ari ukugira ngo babone ababashyigikira ariko ngo ntabwo ibyo bibaha kumenyekana ku rugero bifuza ngo kuko ugomba kubanza kuba umu star kugira ngo ukorere amafaranga menshi wifuza.

Ni mu kiganiro yagiranye na Aheza.rw ubwo yazwaga ku mpamvu ituma bamwe mu bahanzi bahitamo kwimukira mu ndirimbo zisanzwe abandi bita izisi (secure music) maze asubiza ari uko muri gospel nta mafaranga menshi arimo bityo bikaba bituma bamwe na bamwe bahindura.

“Abahanzi benshi bajya mu muziki batangiriye muri gospel kugira ngo babone ababashyigikira bari basanzwe babazi muri ndirimbo z’Imana ariko sibyo bibaha kumenyekana kuko bibasaba kubanza gukora cyane.”

Uyu mukobwa avuka kuri nyina wari umuririmbyi mwiza wa korali ndetse na Se yari umwanditsi w’indirimbo. Yize muri Kaminuza y’u Rwanda mu bigendanye n’ubusemuzi n’ihinduranyandiko.

Lucky yatangiye urugendo rw’umuziki we mu 2017. Ni umwe mu baririmbyi b’imena muri Choeur International ari naho yagiriye amahirwe yo guhura n’abaririmbyi b’abanyamwuga bamutoza kuririmba.

Tanga igitekerezo