Umuhanzikazi Big Tonny agiye kurushinga na Producer Jay P

Umuhanzikazi umaze kwandika izina mu muziki uhimbaza Imana, Umutoni Alice [Big Tonny] agiye kurushinga na Gatsinda Jean Paul wamamaye nka Jay P mu gutunganya indirimbo z’abahanzi b’Abanyarwanda batandukanye.

Big Tonny azashyingirwa na Jay P mu bukwe buteganyijwe ku wa 19 Ukwakira 2019.

Uyu muhanzikazi asanzwe akora ubucuruzi muri Kenya afatanya n’ibijyanye no gusiga ibirungo mu maso bizwi nka ‘maquillage’.

Ari mu baririmbyi bafite ijwi ryiza kandi ry’umwimerere ; yamenyakanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Ndemeye”, “Rafiki” iri mu Rurimi rw’Igiswahili n’izindi.

Uyu muhanzikazi akomoka mu muryango usenga kuko avukana na Julienne Kabiligi Kabanda, umugore wa Pasiteri Stanley Kabanda bayobora Itorero Jubilee Revival Assembly.

Jay P ni umwe mu ba-producer bakunze kugira ubwiru ubuzima bwabo bwite bikaba ibanga cyane mu by’urukundo.

Uyu musore ni umuhanga mu gucuranga piano na gitari aho yatangiye umwuga mu 2003.

Indirimbo nyinshi z’umuhanzikazi Miss Jojo zakorewe iwe, Miss Shanel yatangiye umuziki areba anamufasha gushaka izina, Rafiki muri Coga Style yamukoreye indirimbo nyinshi.

Ni we wakoze “Arasharamye” yazamuye KGB , “Sur La Terre” ya Minani Rwema n’izindi.

Jay P ni we wakoze “Mariya Jeanne” benshi bita Igisupusupu, “Rwagitima” na “Icange” za Nsengiyumva François ; “Twapfaga Iki” ya Clarisse Karasira ; “Tonight” ya Jay C afatanyije na Social Mula ; “Nyizera” ya Mr Kagame na Tom Close n’izindi. Yakoranye n’abahanzi bakomeye nka Chameleone, Professor Jay, Navio na Ray C wo muri Tanzania.

Jay P yavukiye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu 1982. Yatangiriye umuziki mu rusengero rwa Rwanda For Jesus ruri Kicukiro. Niho yatangiriye kwiga gucuranga piano, gitari (bass) no kuririmba ubwo yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.

Umuramyi Uwimana Aimé ni umwe mu bamwigishije gucuranga gitari ahayinga mu 1998.

Jay P yabaye mu itsinda ryakanyujijeho mu ndirimbo zo guhimbaza Imana rizwi nka Sowers ryamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa ‘Gusenga kwanjye’.

Mu 2003 nibwo yatangiye gutunganya indirimbo ahereye muri studio yitwaga SH Records yari iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Umuhanzikazi Big Tonny na Producer Jay P bamaze igihe bari mu munyenga w'urukundo
Umuhanzikazi Big Tonny aritegura kurushinga na Producer Jay P
Big Tonny ni umuhanzikazi uri mu bafite izina mu bahimbaza Imana

-  Reba hano indirimbo Rafiki ya Big Tonny

Tanga igitekerezo