Umuhanzi Tonzi yatangaje umuti watuma kwiyahura bicika burundu

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi yatangaje ko kugira ngo ikibazo cyo kwiyahura gicike burundu hakwiriye gushyirwaho uburyo bwo kuganiriza urubyiruko rukerekwa agaciro k’ubuzima kuko kubaho wenyine utagira umuntu ubwira ibyawe ari ikibazo.

Tonzi yagarutse kuri ibi mu gihe mu minsi mike ishize hagiye humvikana ikibazo cyo kwiyahura aho abantu batandukanye bakomeje kwibaza impamvu itera umuntu gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

Umuhanzi Tonzi yatangiye avuga ko bibaje, ahubwo ko hagakwiriye kugira igikorwa kuko umuntu nk’uwo agaragaza imyitwarire idasanzwe bityo aba akeneye umuntu umuba hafi kuko umuntu atabyuka ngo ahite afata icyemezo cyo kwiyahura.

Ati : “Ni ibintu bibaje,ariko ndagaruka ku muryango, kuko burya turakora ariko tukagira aho dutaha ,wakwibaza uti ,ese ahantu umuntu ataha hamuhaye amahoro ? ,ese abakozi b’Imana barihe ? Kuko umuntu ujya kugera ahantu yiyahura aba yamaze kubihirwa n’ubuzima. Hagakwiye kuba habaye umuntu wamubonyeho imyitwarire idasanzwe akamuba hafi kuko umuntu atabyuka ngo ahite afata icyemezo cyo kwiyahura. Kwiyahura ni icyemezo cya nyuma umuntu afata.”

Uwitonze asoza avuga ko hakwiriye gushyirwaho uburyo bwo kuganiriza urubyiruko rukerekwa agaciro k’ubuzima, ngo kuko hari igihe umuntu ashobora kuba adafite umukunda cyangwa umugira inama mu buzima, ugasanga kubaho wenyine ari ikibazo, kutagira umuntu ubwira ibyawe ni ikibazo , hakwiye kujyaho abantu bizewe umuntu ashobora kubona byoroshye baba abaganga cyangwa abapasiteri bashobora kugira inama umuntu wihebye.

Ibitekerezo

  • Igitekerezo cya tonzi, Gikwiye gukorerwa ubuvugizi Kigashyigikirwa kabisa, Leta ikagishyigikira Kuko Uku ni Ukwiheba gukabije. Umuntu wiyica (Akiyahura) yahitana n’umutera ibyo bibazo bituma yiyahura. Nk’itangazamakuru ryiza Ibi binu muba mukwiye kubireba mukabisesengura Mukabikorera ubuvugizi, Murakoze

Tanga igitekerezo