Umuhanzi Theo Bosebabireba agiye kujya ku kirwa cya Iwawa gutanga ubutumwa ku rubyiruko ruhagororerwa

Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene uzwi ku izina rya Theo Bosebabireba agiye kujya Ku Kirwa cya Iwawa gutanga ubutumwa ku rubyiruko ruhagororerwa. Ni gahunda yateguwe n’umuryango Arise Rwanda Rwanda Ministries ukora ibikorwa byo guteza imbere abaturage b’Akarere ka Rutsiro.

Ni kuri uyu wa 21 Nzeri 2019 mu giterane cy’ivugabutumwa kizabera I Wawa ahagororerwa urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge ndetse n’izindi ngeso mbi.

Uyu muryango w’ivugabutumwa usanzwe watumiye Theogene Uwiringiyimana aho biteganijwe ko azatanga ubutumwa kuri uru rubyiruko binyuze mu bihangano bye ndetse n’ubuhamya afite bukomeye.

Theo Bosebabireba kandi azaba ari kumwe n’abavugabutumwa bakomeye baturutse muri Leta zumwe Ubumwe z’Amerika barimo uwitwa Pastor Bob uyoboye umuryango ukora ivugabutumwa muri gereza witwa Empty Tombs Ministries ndetse na Pastor Gregg uyoboye inama y’ubutegetsi ya Arise Rwanda Ministries,hazaba kandi hari na Ev John Gasangwa uyobora Arise Rwanda Ministries n’abandi.

Iki gikorwa kandi kizakurikirwa n’igiterane gikomeye cyane cyiswe Boneza for Jesus Festival kizabera kuri stade y’uyu muryango iri I Boneza.Iki giterane cyatumiwemo Theo Bosebabireba ndetse na Healing Worship Team n’abavugabutumwa barimo na Ev.JD.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru Bwana Darius Rukundo uhuza ibikorwa bya Arise Rwanda Ministries yavuze ko bategereje uyu munsi ngo kuko ari uw’amateka ku buzima bw’abanya Boneza ndetse n’abagororerwa I Wawa ngo kuko hari ubutunzi bwinshi Theo abitsemo buzafasha abantu kubohoka binyuze mu bihangano bye ndetse n’ubuhamya.Yongeyeho ko abavugabutumwa bafite nabo ari beza ku buryo uzitabira wese azataha akozweho.

Tanga igitekerezo