Umuhanzi Theo BOSEBABIREBA yavuze amateka ahuriyeho na Korali Hoziyana

UWIRINGIYIMANA Theogene uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Theo BOSEBABIREBA avuga ko akiri mayibobo yagiye mu gitaramo cya Korali Hoziyana bakaririmba indirimbo ivuga ngo satani yaratsinzwe n’abamukorera barushywa n’ubusa bigatuma atangira urugendo rwo gukizwa.

Uyu muhanzi avuga ko korali Hoziyana iri mu makorali yubaha. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuhanzi Theo Bosebabireba agira ati :”Irya ndirimbo ndayikunda cyane nyifiteho amateka n’ubuhamya burebure, buriya Korali Hoziyana iri mu makorali nemera nkanubaha, n’izindi Korali ziraduka bakaririmba neza bagakora ibintu byiza bijyanye n’igihe ariko burya Hoziyana ni number one(numero ya mbere)”.

Akomeza agira ati :”Iriya ni indirimbo Korali yaririmbye nkajya njya mu biterane kera nkiri mayibobo ncuruza imiti y’imbeba za sentoni inshinge inzembe n’ibikwasi ariko bigeze gukora igitaramo, urabona hano haruguru ya Electrogaz (Kimisagara) hari umudugudu wa ADEPR niba ari Kimisagara ya mbere niba ari kimisagara ya kabili sinzi, ni ruguru ya Nyabugogo aho bita kuri international njyayo kumwe umuntu aba ajyayo nta muntu umuzi ugahagarara waruha ukicara hasi ariko intebe zihari ziticayemo abantu ariko utazwi, kandi burya abantu bashinzwe kwicaza abantu(Protocol) n’abadiyakoni nabo baba bameze nk’abantu bacunganwa nuwo bakeneye, iyo babona utari muri gahunda barakureka”.

Akomeza agira ati :” Imvura yaraguye tujya munsi y’ibiti ndanyagirwa ariko baririmba iyo ndirimbo ivuga ngo satani yaratsinzwe turabihamya n’abamukorera barushywa n’ubusa ndataha nubundi sinakoreraga satani nari ndi hagati narikoreraga nuko numva ndafashijwe”.

Asoza avuga ko vuba abantu bazongera kumubona mu Rwanda akorera Imana aho agira ati :”Ngewe ndi umuntu wa rubanda nkorera Imana ni nayo mfitemo ibyiringiro byinshi kandi vuba aha abantu bazongera bambone mu Rwanda nkorera Imana”.

Kugeza ubu umuhanzi Theo BOSEBABIREBA Theo Bosebabireba amaze gukora indirimbo zirenga ijana zizwi mu Rwanda ndetse no hanze akaba kugeza ubu aherereye mu gihugu cya Uganda aho arimo gukorera ubuhanzi bwe bw’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu muhanzi wagotomeye ku nkongoro irura ndetse agasimbuka amacumu asongoye y’ubuzima yahuye n’ibibazo byiganjemo ubuzima bubi yabanagamo na nyina mu nzu ya muviringo y’ibyatsi agakorwa mu bisebe na se wihakanye nyina, Theo Bosebabireba yavutse ku itariki 3 Nyakanga 1977, avukira ahahoze hitwa i Kibungo ubu ni mu Karere ka Kayonza mu Cyinzovu, yageze i Kigali bwa mbere mu 1997 ahura n’ubuzima bugoye nk’aho yacukuraga imisarane, akikorera imizigo, agahingira abantu, yabaye umukozi wo mu rugo n’ibindi….”

Ngiyi indirimbo Satani yaratsinzwe turabihamya ya Hoziyana choir yahogoje umutima wa Theo BOSEBABIREBA :

Tanga igitekerezo