Umuvugizi wa ADEPR yanenze abakwirakwiza inyigisho z’ubuyobe zibuza abandi gukingirwa COVID-19
Umuhanzi Sedy n’umuryango Be Kind barakataje mu bikorwa by’urukundo- Amafoto
Umuhanzi uririmba mu njyana ya hip-hop Sedrik Djano uzwi ku izina rya Sedy n’umuryango Be Kind bifatanyijwe na bamwe mu baturage bo mi mirenge ya Muhanga na Nyabisindu ho mu karere ka Muhanga mu gikorwa cy’urukundo aho imwe mu miryango itishoboye yatoranyijwe yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza inahabwa ibiribwa.
Ni kuri uyu wa gatandatu ubwo uyu muryango Be kind werekazaga mu karere ka Muhanga mu bikorwa by’urukundo ,aho wafashije bamwe mu baturage bahabwa ubwisungane mu kwivuza n’ibiribwa.

Mu murenge wa Muhanga hafashijwe imiryango 7 ,aho abagize umuryango bose bishyurirwaga ubwisungane mu kwivuza ,indi miryango 5 ihabwa ibiribwa . Mu murenge wa Nyamabuye naho imiryango igera kuri 5 yahawe ibiribwa.


Umuryango Be Kind urimo gutegura gukorera mu karere ka Muhanga umushinga uzamara imyaka itanu wo kubakira ubwiherero imiryango itishoboye.







Izindi nkuru




Ibitekerezo
Courage sedy hamwe nabo murimo gukorana nabifuriza kuzabikomeza mukabikora buruko mubishobojwe kandi natwe twakwifuza kuba umwe muri mwe turabemera
Tanga igitekerezo