Umuhanzi Sam Rwibasira yageneye abatuye isi ubutumwa bwabafasha mu gihe cya Coronavirus,urugendo rwe mu muziki n’ibindi…||Video

Umuhanzi uririmba indirimba zo kuramya no guhimbaza Imana Sam Rwibasira yageneye abatuye isi ubutumwa bwabafasha muri iki gihe isi yugarijwe na Coronavirus.

Uyu muhanzi ugaragaza impano idasanzwe mu kuririmba cyane yanize umuziki mu ishuli ryahoze ku Nyundo rikaba kuri ubu ribarizwa mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo, yabwiye abatuye isi ko batagomba kugira ubwoba kuko uwizera Yesu ukaba uri muriwe nta mpamvu yo kugira ubwoba kuko bene abo aria bantu badasanzwe.

Mu kiganiro kirambuye uyu muhanzi yagiranye n’ikinyamakuru Aheza.rw yibukije abatuye isi kudakurwa umutima na Coronavirus : “ Ikintu cya mbere ntibagire ubwoba. Niba uzi ko wizera Yesu, ukaba muriwe nawe akaba muri wowe, nta mpamvu yo kugira ubwoba. Abantu bizera Imana turi abantu badasanzwe,abantu bashoye imizi muri kristu turi abantu badasanzwe, ntabwo dukwiye kugira ubwoba kuko ubu dusa n’abari hasi ariko ejo bizarangira. Gusa nababwira ngo basenge, aho gukomeza baganira kuri Coronavirus baganira Kristu kuko ashoboye byose nabo barwaye azabakiza.”

Sam akomeza yibutsa abanyarwanda gusenga ariko bakanubahiriza amabwiriza bahabwa n’ubuyobozi bwa Leta kuko abayobozi bashyirwaho n’Imana bityo ibyo batubwira baba babitumye n’Imana.

Umuhanzi Sam Rwibasira asoza ahamya ko ibi bihe turimo biteguza ukugaruka kwa Kristu bityo ko aricyo gihe cyo kwitegura kuko ntawuzi umunsi Yesu azagarukiraho.
Sam Rwibasira ni umuhungu wa Rev. Pastor Rwibasira Vincent umwe mu bashumba muri Bethesda Holy Church ku Gisozi ari naho asengera ndetse ni n’umuririmbyi mu makorali atandukanye yo muri urwo rusengero nka Boanerges Gospel Group na Worship Team na New Melody.

Tanga igitekerezo