Umuhanzi Sam Rwibasira arararikira ababonye ibitangaza by’Imana kuzaza kwifatanya nawe muri Naramubonye Live Concert

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ,umwanditsi, akanaba umwe mu bize umuziki ku Nyundo Sam Rwibasira arararikira ababonye ibitangaza by’Imana kuzaza kwifatanya nawe mu gitaramo cye yise Naramubonye Live Concert, aho intego zacyo zizaba ari ugushima Imana ku by’imirimo n’ibitangaza idahwema gukorera abo yaremye.

Iki gitaramo kizaba taliki 1 Nzeri 2019 ku Gisozi mu itorero rya Bethesida Holy Church biteganyijwe ko kizitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo True Promises, New Melody ,Arsene Tuyi na Simon Kabera kizweho kuzahembura imitima y’abazacyitabira.

Sam Rwibasira ugiye gukora igitaramo cye cyambere ni umwe mu bize umuziki ku Nyundo akaba n’umwe mu bayobora kuramya no guhimbaza Imana muri Bethesda Holy church Gisozi, avuga ko ari ikintu cy’agaciro kuri we kuba ageze ku rwego rwo gutegura ibitaramo ku giti cye.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Aheza, Sam Rwibasira yavuze ko imyiteguro y’igitaramo cye igeze kure, ndetse ko n’abazamufasha imyiteguro bayigeze hafi ku musozo.
Yavuze ko igitaramo cye “Naramubonye Live Concert” yacyitiriye indirimbo ye “Naramubonye” aheruka gusohora muri Mata uyu mwaka, ikaba iri no muzikunzwe cyane mu ndirimbo 4 ze zimaze kujya ahagaragara.

Uyu musore ukiri mushya mu muzika akomeje kugaragaza kuzamunakana umugisha mu mpano ye, kuko amaze gutumirwa mu bitaramo bikomeye byagiye bibera ku butaka bw’u Rwanda birimo nka Easter Celebration 2019 gitegurwa na Patient Bizimana, Pentecost gitegurwa na Arsen TUYI, Concert Mass Choir cyateguwe na Diana Kamugisha ndetse n’ibindi byinshi.

Sam Rwibasira yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe na benshi zirimo, ’Rizasohora’, ’Naramubonye’, ’Witinya’, ’Uzanyibutse’ n’izindi zagiye zibohora imitima ya benshi.

Tanga igitekerezo