Umuhanzi Patient Bizimana yasubitse igitaramo yari afite mu Burayi

Umuhanzi Patient Bizimana yasubitse igitaramo yateganyaga gukorera mu Buholandi ndetse n’icya Easter Celebration cyari kuzaba kuri Pasika kubera ikibazo cya Corinavirus cyugarije Isi muri iki gihe.

Uyu muhanzi uzwi mu kuramya no guhimbaza Imana akaba umwe mu bakunzwe cyane mu Rwanda, yavuze ko yahisemo gusubika ibi bitaramo mu rwego rwo kwirinda no kurinda abakunzi be icyorezo cya Coronavirus cyane ko ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda byafashe ingamba zitandukanye zirimo no kudatuma abantu bahurira hamwe kugira ngo hakumirwe ikwirakwiza ryayo.

Patient Bizimana yagombaga gutaramira mu Buholandi tariki 4 na 5 Mata 2020 yifatanya n’abanyarwanda batuye ku mugabane w’Uburayi kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika.

Iki gitaramo byari byitezwe ko Patient Bizimana yari gufatanya na Fortran Bigirimana nawe uri mu bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Patient Bizimana yabwiye Itangazamakuru ko nibashyiraho andi matariki y’igihe kizabera bazongera bakabimenyesha abantu.

Patient Bizimana asubitse iki gitaramo mu gihe yanasubitse n’ikindi yari amaze igihe ategura cya Easter Celebration cyagombaga kuzaba tariki 12 Mata 2020 mu mujyi wa Kigali.

Iki gitaramo ’Easter Celebration’ cyari yatumiyemo umunya-Afurika y’Epfo Solly Mahlangu.

Muri iri tangazo Patient Bizimana avuga ko yahisemo gusubika iki gitaramo kubera ingamba ibihugu binyuranye birimo n’u Rwanda byafashe zo kudahuriza hamwe abantu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Buri mwaka kuri Pasika Patient Bizimana akora igitaramo Easter Celebration kimaze kuba ubukombe mu Rwanda dore ko abakunzi b’umuziki wa Gospel baba bashyizwe igorora bagataramana nawe kimwe n’abandi bahanzi aba yatumiye.

Tanga igitekerezo