Umuhanzi Papi Clever yibarutse imfura yise ’Ineza Oaklynn Clever’

Umuhanzi Tuyizere Pierre Claver wamamaye nka Papi Clever umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yamaze kwibaruka imfura ye n’umugore we Ingabire Dorcas, akaba ari umwana w’umukobwa bise Ineza Oaklynn Clever nk’uko uyu muramyi yabitangaje

Uyu muryango wibarutse ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 28/08/2020. Papi Clever yabwiye itangazamakuru ko yibarutse imfura y’umukobwa yahaye izina rya Ineza Oaklynn Clever. Kuwa 7 Ukuboza 2019 ni bwo Papi Clever na Dorcas basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye muri Dove Hotel ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

"Satani ati n’ubwo ushatse ariko ntuzabyara, Imana iti ndakubakiye kandi nzaguha urubyaro. Uri Imana irinda ijambo wavuze, tukuvugirije impundu nyaguhora ku ngoma". Aya ni amagambo Papi Clever yanditse ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashimaga Imana imuhaye umwana w’imfura. Ni amagambo agaragaza ko Imana isohoje ibyo yamusezeranyije igahinyuza umugambi wa satani.

Umuhanzi Papi Clever yibarutse imfura yise ’Ineza Oaklynn Clever’

Papi Clever akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ; Icyampa ukanyikorerera, Ai Mana y’ukuri, Mana nduburira, Amakuru y’umurwa, Kubana na Yesu, Yanyishyuriye, Nabonye umukunzi mwiza, Uwo njya nikomezaho n’izindi nyinshi zo mu gitabo agenda akora mu buryo bufasha abantu benshi kurushaho gusabana n’Imana binyuze mu kuyiramya. Nyumayo kurushinga, kuri ubu uyu muhanzi ari kugaragara aririmbana n’umugore ze Dorcas Ingabire.

Papi Clever na Dorcas ubwo biteguraga imfura yabo bakatanye umutsima

Papi Clever n’umugore we Dorcas bari mu byishimo byo kwibaruka imfura

Papi Clever n’umugore we ku munsi w’ubukwe bwabo

Tanga igitekerezo