Umuhanzi Papi Clever yasabye anakwa Ingabire Dorcas (Amafoto)

Umuhanzi Tuyizere Papi Clever yasabye anakwa Ingabire Dorcas bamaze igihe bakundana mu birori biryoshye byabaye ku wa 30 Ugushyingo 2019.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Ishuri ribanza rya St Marc riherereye mu Karere ka Musanze aho uyu mukobwa avuka. Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe b’imiryango yombi.

Papi Clever yaherekejwe n’abantu benshi baturutse mu Mujyi wa Kigali barimo abapasiteri nka Nsabayesu Aimable, Ndayizeye Isaïe, Niyonshuti Théogène na Nkuranga Aimable. Abahanzi bamuherekeje barimo Danny Mutabazi, Jado Sinza, Bosco Nshuti, Nishimwe Jonathan uri mu bakizamuka n’abandi.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zo mu gitabo yari agaragiwe n’abasore biganjemo abo bafatanya (band) mu kuramya no guhimbaza Imana.

Parrain we ni Pasiteri Nsenga Emmanuel wo muri Eglise Vivante mu gihe umukunzi we yari agaragiwe (Marraine) n’umugore w’umuhanzi Alexis Dusabe. Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, Rev Karuranga Ephraïm, ari mu basaza batanze umugeni.

Papi Clever yasabye anakwa Ingabire nyuma yo guhamya isezerano ryo kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda. Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Muhoza ku wa Gatandatu.

Tuyizere n’umukunzi we berekanywe bwa mbere imbere y’abakirisitu ku wa 15 Nzeri 2019 muri ADEPR Paruwasi ya Muhoza mbere yo kwerekanwa i Ntora aho uyu musore asengera ku wa 22 Nzeri 2019.

Uyu muhanzi yabengutse Ingabire bahuje umuhamagaro we na we ari umuramyi. Uyu mukobwa ufite ijwi ryiza yanyuze muri Korali Goshen ikorera ivugabutumwa muri ADEPR Musanze. Nyuma yo kwimukira i Kigali, Ingabire ashobora gusanga umukunzi we muri Ntora Worship Team abereye umuyobozi.

Papi Clever azasezerana imbere y’Imana ku wa 7 Ukuboza 2019 mu birori bizabera muri Kigali.

Barebanye akana mu jisho
Bagwanye mu byano bishyira kera
Papy Clever yazamuye ikiganza ahamiriza imbaga ko yegukanye Ingabire
Papy Clever yambariwe n'abasore bagize itsinda risanzwe rimufasha gucuranga no kuririmba
Pasiteri Ndayizeye Isaie usengera i Ntora yagaragiye umuhanzi Papi Clever usengera mu itorero abereye umwe mu bayobozi
Pasiteri Nkuranga Aimable wahoze mu biro nyobozi ya Adepr nawe yari yabukereye
Pasiteri Nsabayesu Aimable wigisha umuziki mu ishuri ryo ku nyundo nawe yari yatashye ubukwe
Umuvugizi wa ADEPR ,Rev. Karuranga Ephraim ari mu basaza batanze Ingabire
Basezeranye kubana byemewe n'amategeko y'u Rwanda
Papy Clever na Ingabire Drocas bari banezerewe nyuma yo gusezerana kubana akaramata

Tanga igitekerezo