Umuhanzi Mani Martin yongeye kugaragaza agahinda yatewe n’urwango yagiriwe n’abatsimbaraye Ku dini, abasaba kuyoboka Idini y’urukundo

Umuhanzi Mani Martin yongeye gufata umwanya yibutsa abantu ko igihe kimwe yagiriwe urwango rukabije, ihezwa ndetse bamwe bamwifuriza gupfa kuko yahisemo gukora muzika adashingiye ku mipaka ishyirwaho n’abantu ubwabo bitwaje ko agiye gukora iby’isi bo bakaba ab’Imana, aboneraho no kubagira inama yo kuyoboka Idini y’urukundo.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu njyana ya Afrobeat, RnB ndetse n’injyana Gakondo yatangaje ibi ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo idini y’ukuri aho ashishikariza abantu kureka andi madini yose bakayoboka Idini y’urukundo.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ,Mani Martin yagarutse ku rwango yagiriwe azira ko arenze imipaka yo gukora indirimbo zishingiye ku iyobokamana gusa, ngo ibyo bigakorwa bitwaje ko babikora mu Izina ry’Imana.

Ati : “Igihe kimwe nagiriwe urwango rukabije, ihezwa no kwifurizwa kudahirwa mu kazi kanjye, hari n’abataratinyaga kunyifuriza gupfa, ngo kubera gusa ko nahisemo gukora muzika ntashingiye ku mipaka ishyirwaho n’abantu ubwabo ngo mpange, ndirimbe ibishingiye ku iyobokamana cq IDINI gusa kuko bo aribyo bifuza kumva. Kuko ibindi ngo ari iby’isi bo bakaba ab’Imana, IBYO BYOSE BIKORWA MU IZINA RY’IMANA (Niyo mvugo y’ababikora)”

Umuhanzi Mani Martin asoza atanga inama ko niba hari uwo uvangura cyangwa wanga ubitewe n’idini cyangwa imyemerere, ukeneye kuyoboka IDINI Y’URUKUNDO.

Mani Martin ni umuhanzi uririmba mu njyana ya Afrobeat, RnB akanavangamo Gakondo yo mu Rwanda. Yabanjirije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akomereza muri ‘secular’. Ni umwe mu bahanzi bakomeye bamaze kwitabira amaserukiramuco atandukanye ; yaririmbye mu birori n’ibitaramo bikomeye, yambuka imipaka.

Mani Martini akiririmba gospel "Urukumbuzi"

Tanga igitekerezo