Umuhanzi Louis yasohoye indirimbo ‘Yahweh’ ihamagarira abantu Gushyira icyubahiro cy’Imana hejuru

Umuhanzi Louis Udahemuka yasohoye indiririmbo ‘Yahweh’ ihamagarira abizera Imana kuvuga ubushobozi bw’Imana no gushyira icyubahiro cyayo hejuru kuko n’ubwo ibihe bikomeye ariko ya Mana yakoraga ibitangaza igihari kandi ishobora byose.

Mu kiganiro umuhanzi Louis Udahemuka ygairanye n’ikinyamakuru Aheza yatangaje ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ye Yahweh ari ubwo kuvuga ubushobozi bw’Imana no gushyira hejuru icyubahiro cy’Imana.

“Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo Yahweh ni ubwo guhamagarira abantu kuvuga ubushobozi bw’Imana no gushyira icyubahiro cyayo hejuru.”

Aya ni amwe mu magambo aryoheye amatwi akubiye mu ndirimbo Yahweh : “Ntayindi Mana nkawe, ibiriho byaremwe nawe byose byerekana gukomera kwawe. Munsi no mu ijuru huzuye icyubahiro cyawe. Uri Imana ikomeye Mana yo kubahwa, Uwiteka Nyiringabo,uhoraho Mana ishobora byose Gitare.”

“Data wa twese wo mu ijuru izina ryawe ryubahwe, reka ubwami bwawe buze icyo ushaka cyose kibe munsi no mu ijuru.”

Udahemuka akomeza abwira abantu ko bakwiriye kwizera Imana kuko Imana ari Imana mu bihe bikomeye n’ibyoroheje bityo n’ubwo isi yugarijwe na Coronavirus badakwiriye guhagarika umutima kuko n’ubwo ibihe bikomeye Imana ikiri yayindi yakoraga ibitangaza.

Umuhanzi Udahemuka asoza yizeza abakunzi b’ibihangano bye yamaze gufata icyemezo cyo gukorera Yezu m’uburyo azashobozwa ndetse ko adateze gusubira inyuma mu gukorera Imana.

Umuhanzi Louis Udahemuka ni umwe mu buhanzi bakiri bahisemo kwiyegurira Imana kandi bagaragaza impano mu muziki.

Iyumvire indirimbo Yahweh ya Louis Udahemuka

Ibitekerezo

  • Nukuri Uwo muhanzi Uhisemo guhangira Imana !! Ahisemo Neza !! Nakomereze Aho rwose !! Natagwa Isari Azasarura !!!! Kandi ndabizi Azabishobora,, kuko ndamuzi rwose !!!

Tanga igitekerezo