Umuhanzi Liliane Kabaganza arashimira Imana kuba ikimurinze akaba yujuje imyaka 47

Umuhanzi Liliane Kabaganza wamenyekanye muri Rehoboth Ministries arashimira Imana yamurinze uyu munsi akaba yujuje imyaka 47 we n’abe bakiri mu buntu bw’Imana.

Uyu mubyeyi w’abana batatu atangaza ko anejejwe n’uburinzi bw’Imana ku bugingo bwe, kuba ikomeje kumurinda no kubana na we akaba ashima Imana kuko kubaho umuntu abikesha Imana.

Mu magambo ye yagize ati “Umuntu cyangwa abakunzi, cyangwa abavandimwe ndetse n’ababyeyi baguha ibyo bashoboye ariko ntawufite ubushobozi bwo kuba yaguha n’umunota umwe wo kubaho.”

Kabaganza agaragaza ko umutima we unejejwe n’uburinzi bw’Imana ndetse akaba atewe ishema no kuba ubu ngubu ari umubyeyi ukuze wujuje imyaka 47 kandi atatinya kuyivuga nk’uko bamwe bakunda guhisha imyaka yabo ariko akaba ayivuga bagatangara kuko baba babona akiri muto ugerarinyije n’imyaka afite.

Yagize ati “Ntabwo njya mbihisha ahubwo mba numva ntewe ishema nabyo, kuko hari abambwira ngo nsa n’ufite 31, 33 ndetse uvuze myinshi akavuga 35. Abantu bakunda guhisha imyaka bafite ariko njyewe kuvuga imyaka yanjye ntibijya bintera isoni kuba nabitangaza, ni byiza kuko mu nzu y’Imana abantu bahora banezerewe baterana itoto .”

Kabaganza yakomeje avuga ko iyo aza kuba ari umugore wiyandaritse mu nzoga no mu bindi bidafite umumaro aba agendera ku kabando ariko akaba arinzwe n’ubuntu bw’Imana.

Liliane asoza avuga ko ari ibyo gushimira kuko iyo ahagararanye n’abana be 3, umukobwa we abantu baba bavuga ngo ni murumuna we, umuhungu bakavuga ngo ni musaza we, ibyo rero akaba abibona nk’ubuntu bw’Imana kuko ngo nta wundi yabikesha uretse Imana yonyine.

Kabaganza asoza abwira abakunzi be ko umurimo w’Imana ukomeje nubwo yari amaze iminsi acecetse, nta bihangano ashyira hanze ariko bihari n’ubwo bitarajya hanze ariko ku bw’ubuntu bw’Imana igihe kizagera bigakunda.

Kabaganza Liliane yamenyekanye cyane kubera indirimbo ze yaririmbanye na Rehoboth zamenyekanye cyane nka "Imana ni byose", "Iyo ntekereje umugabo witwa Yesu", "Getsemani", "Habwa ikuzo", "Bakundwa" n’izindi nyinshi cyane.

Kabaganza amaze kwandika indirimbo 68 ; iya mbere yanditse yitwa "I Bethelehemu" iri kuri album ya mbere ya Rehoboth Ministries yitwa “Abafite inyota nimuze”.

Tanga igitekerezo