Umuhanzi Jado Sinza Yateguye Igitaramo True Light Live Concert

Umuhanzi Jado Sinza wamenyekanye mu indirimbo nka Nabaho, ndategereje, Goligota n’izindi nyinshi, yateguye igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere y’amashusho, ikaba ije ari iya kabiri y’amajwi, mu gitaramo azabanamo n’abaririmbyi batandukanye nka True Promises, James & Daniella, New Melody hamwe na Pappy Claver ku cyumweru tariki ya 24/11/2019 kikazabera muri Dove Hotel Gisozi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Jado Sinza yatangaje ko mu gitaramo kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri (2000frw) n’ibihumbi bitanu (5000frw). kimwe mu byitezwe muri iki gitaramo harimo abana bafite ubumuga bwo kutabona bazaririmbamo ndetse Jado akaba afite gahunda yo kubashyigikira uburyo bwose bushoboka.

TRUE LIGHT ni Igitaramo cyatewe inkunga n’uruganda rukora amabati yitwa Hippo.

Jado Sinza yaherukaga gushyira ahagaragara alubumu ye yambere yise NABAHO yamuritse ku itariki ya 5 Ugushyingo 2017 muri Dove Hotel, mu gitaramo kitabiriwe n’imbaga y’abantu aho kwinjira muri iki gitaramo iki gihe byari Ubuntu.

Jado Sinza ubusanzwe uretse kuba umuhanzi ku giti cye, ni umuririmbyi wo muri korali New Melody na Siloam Adepr Kumukenke.

Jado Sinza muri iki cyumweru yashyize ahagaragara indirimbo yise ‘’NI UWITEKA RYOSE’’ izaba iri kuri iyi alubumu y’amashusho agiye kumurika.

Tanga igitekerezo