Umuhanzi Eddie Mico yakoze indirimbo "Byose bicecetse !" ishishikariza abantu kwihererana n’Imana

Umuhanzi Eddy Mico uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yakumbuje abasenga kwihererana n’Imana ibintu’ Byose bicecetse’ kuko aribwo babasha kuganira nayo ntakibarogoya.

Mu kiganiro yagiranye n’aheza.rw , uyu muhanzi usanzwe azwiho ubuhanga mu guhanga no kuririmba indirimbo zikora ku mitima y’abatari bake yatubwiye ko igitekerezo cyaje ubwo yari ahantu yihereranye n’Imana.

"Igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimbo nkayita ’Byose bicecetse’ cyaje ubwo nari ahantu njyenyine nihereranye n’Imana, maze nsanga iyo ibintu byose bicecetse aribwo umuntu aba atuje ateze amatwi umuremyi wa byose, bityo nsanga nkwiriye gusangiza abandi iryo banga."

Amwe mu magambo agira ati : "Njyenyine nawe mu bwiza bwawe, ndangijwe n’urukundo rwawe, nzi neza ko ntasigara uko ndi nkozweho n’ineza yawe ihebuje..."

Umuhanzi Eddie Mico wamenyekanye mu ndirimbo ’Real Swagg’ ni umwe mu banyempano babimazemo igihe kitari gito kuko we abimazemo imyaka 16.

Byose bicecetse(Official video Lyrics 2020) By Eddie Mico

Tanga igitekerezo