Umuhanzi Big Tonny yasezeranye mu mategeko na Producer Jay P- Amafoto

Umuhanzikazi umaze kwandika izina mu muziki uhimbaza Imana, Umutoni Alice [Big Tonny] yasezeranye mu mategeko na Gatsinda Jean Paul wamamaye nka Jay P mu gutunganya indirimbo z’abahanzi b’Abanyarwanda batandukanye.

Uyu muhanzikazi Big Tonny akomoka mu muryango usenga kuko avukana na Julienne Kabiligi Kabanda, umugore wa Pasiteri Stanley Kabanda bayobora Itorero Jubilee Revival Assembly.

Producer Jay P yakoze indirimbo nyinshi z’umuhanzikazi Miss Jojo , Miss Shanel , Rafiki muri Coga Style yamukoreye indirimbo nyinshi. Ni we wakoze “Arasharamye” yazamuye KGB , “Sur La Terre” ya Minani Rwema n’izindi.

Jay P ni we wakoze “Mariya Jeanne” benshi bita Igisupusupu, “Rwagitima” na “Icange” za Nsengiyumva François ; “Twapfaga Iki” ya Clarisse Karasira ; “Tonight” ya Jay C afatanyije na Social Mula ; “Nyizera” ya Mr Kagame na Tom Close n’izindi. Yakoranye n’abahanzi bakomeye nka Chameleone, Professor Jay, Navio na Ray C wo muri Tanzania.

Jay P yabaye mu itsinda ryakanyujijeho mu ndirimbo zo guhimbaza Imana rizwi nka Sowers ryamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa ‘Gusenga kwanjye’.

Biteganyijwe ko ubukwe bwa Big Tonny na Jay P mu bukwe buzaba ku wa 19 Ukwakira 2019.

Tanga igitekerezo