Umugore wa Gitwaza yaturiweho amagambo akomeye ku munsi we w’amavuko

Apostle Gitwaza yaturiye amagambo y’umugisha ku mufasha we Angelique Gitwaza ku munsi we w’ amavuko anamusabira ko Imana isendereza urukundo mu mutima we.

Mu magambo yanditse kurukuta we rwa instagram agira ati : “Umunsi mwiza w’amavuko Mushumba, mufasha mama w’abana banjye. Ndakwifuriza imigisha yose ijuru ritanga kuba k’ubuzima bwawe kandi wibuke ko waremwe m’uburyo butangaza.”
“Uri umugisha kuri twe kandi turahiriwe gusangira nawe urukundo rwa Yesu kuri uyu munsi. Imana iguhe umugisha kandi isendereze urukundo m’umutima wawe.”

Pasteri Charles Rwomushana usanzwe ari umusemuzi wa Apostle Gitwaza nawe yagize icyo avuga kuri iyi sabukuru y’amavuko ya Angelique Gitwaza :
“Muraho abatuye isi, dufatanye kwizihiza isabukuru y’amavuko y’iyi roho nziza. Ni intwari mu bwami bw’ijuru ,umubyeyi w’abagabo n’abagore batagira ingano. Kuba umufasha w’umubyeyi wacu m’uburyo bw’umwuka Apostle Gitwaza ubwabyo ni umuhamagaro uremereye,utibagiwe kwikorera imitwaro ya za ministeri .”

Past. Rwomushana yasoje ashimira Past. Angelique Gitwaza kubwo gufunguka ukemera ko twese tuba umuryango wawe. Ndashaka kukubwira ko uri umugisha kuri njye ,umugore wanjye na zion yose. Turagukunda kandi duha agaciro ubwitange bwawe bwose. Isabukuru nziza Mubyeyi.

Ibitekerezo

  • Muraho neza babyeyi dukunda turibeshi nukuri natwe nubwo tutarababona amaso kumaso ariko imana nibishaka kotubanana tuzabonana kandi imana ibahe imigisha muyisenge kandi natwe mudusengera murakoze cyane

Tanga igitekerezo