Umugore mwiza cyangwa umugabo mwiza ntabwo ari uwo mu rusengero - Umuhanzi Daniel Svensson

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Niringiyimana Daniel Svensson aratangaza ko umugore mwiza cyangwa umugabo mwiza Atari uwo mu rusengero, ahubwo ko hari abagabo benshi n’abagore benshi bubatse neza kandi badakijijwe ahubwo bazubakiye ku ndangagaciro no k’ubumuntu.

Ni kuri uyu wa kabiri ubwo Svensson yabazwaga ibijyanye n’umuryango we, maze avuga ko umugore bananiranywe hashize icyumweru bakoze ubukwe hashize imyaka 12 adasura abana babyaranye ndetse batavugana kuri telephone.

Agaruka ku mibereho ye nk’umubyeyi umwe urera abana batatu wenyine, yavuze ko abana barenganye kuko baguye mu mafuti ya Papa na nyina kandi bo nta ruhare babifitemo, bityo imyaka 12 ikaba ishize batabonana na nyina kandi byari uburenganzira bwabo kurerwa n’ababyeyi bombi, ndetse ko ikibabaje ari uko umwana muto ndetse n’umukurikira badashobora kwibuka nyina kuko yabasize bakiri bato.

Umuhanzi Svensson yakomeje agira inama abasore n’abakobwa barambagizanya cyangwa bifuza kubijyamo ko urugo Atari amafaranga, impamyabumenyi, impamyabushobozi, imiryango cyangwa amoko nk’uko bamwe babyibwira, ndetse ngo ntabwo umugore mwiza cyangwa umugabo mwiza ntabwo ari uwo mu rusengero.

“Reka mpere ku bantu barimo barambagiza cyangwa barimo bifuza kubijyamo , “Basore bakobwa ntabwo urugo atari amafaranga nk’uko bamwe babyibwira ,ntabwo urugo ari impamyabumenyi, impamyabushobozi n’ibindi byinshi, ntabwo urugo ari imiryango, ntabwo urugo ari amoko, kandi umugore mwiza cyangwa umugabo mwiza ntabwo ari uwo mu rusengero kuko uwanjye yari akijijwe ,yari umuririmbyi ukomeye ,umukobwa wa Pasiteri”.

Svensson asoza avuga ko kuba umuntu yarambura amaboko, kuba umuntu yaririra mu rusengero ari ibintu byo mu rusengero ariko bitandukanye n’imico ye ndetse bitandukanye na kamere ye. Uyu munsi hari abagabo benshi n’abagore benshi bubatse neza kandi badakijijwe ahubwo bazubakiye ku ndangagaciro ,bazubakiye k’ubumuntu. Bivuze ngo umugore mwiza cyangwa umugabo mwiza ni ubumuntu si ibyo tureba inyuma.

Umuhanzi Daniel Svensson amaze kugira indirimbo nyinshi aho zimwe muzakunzwe zirimo Ubuntu bw’Imana, Nshize impumu, Ndi hano Mwami na Ibyo ntunze.

Tanga igitekerezo