Umuganura ukwiriye kutubera umwanya wo gushima Imana – Bishop Nzeyimana

Umuyobozi w’amadini n’amatorero mu mujyi wa Kigali Bishop Nzeyimana Innocent aributsa abakirisitu ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko umuganura ukwiriye kubabera umwanya wo gushimira Imana kuko ariyo iba yatanze umugisha kugira ngo imvura igwire igihe ,imyaka yere ndetse n’inka zororoke.

Ni kuri uyu wa gatanu ubwo mu gihugu hose hizihijwe umunsi w’umuganura nk’umwe mu minsi ikomeye mu gihugu aho abanyarwanda baba bishimira ibyagezweho mu nzego zose ndetse no mu rwego rw’ubukungu by’umwihariko.

Bishop Nzeyimana aganira n’ikinyamakuru Aheza.rw yatangaje ko umuganuro wahozeho na kera na kare nk’uko bigaragara muri Bibiliya , mu gitabo cyo Kuva 23, hagaragaza ko umunsi w’umuganura ugomba kwizihizwa ndetse abakrisito bagomba kuwizihiza bishimira ibyo bejeje.

Bibiliya ishimangira ibyiza by’umuganura igaragaza uburyo wajyaga wizihirizwa mu nzu y’Imana baje kuyimurikira, bayishimira ko bejeje, cyane ko intego y’umuganura ari ugushima Imana kubyagezweho.

Nzeyimana avuga ko ikintu gisabanisha abantu, kigahuza abantu kigatuma banezerererwa ibyo bagezeho , ngo kandi twibuke ko n’ubwo ibyo byose byakozwe n’abantu ariko bari bishyigikiwe n’Imana kuko kugira ngo weze Imana iba yabigizemo uruhare , ubwo rero iyo bigenze bityo Imana iba yatanze umugisha .

Mu guhsimangira impamvu abantu baba bakwiriye gushimira Imana ku munsi y’umuganura , Nzeyimana avuga kuba Imana yemeye ko imvura igwira igihe cyayo , inka zikororoka, imirima ikera ibintu bikamera neza umusaruro ukaboneka, amahoro akaboneka , umutekano ukaboneka ndetse Imana ikarinda abantu indwara z’ibyorezo bigaragaza ukuboko kwayo mu bikorerwa mu gihugu.

“Kuba yemera igaha umugisha igihugu imvura ikagwira igihe cyayo, inka zikororoka, imirima ikera ibintu bikamera neza umusaruro ukaboneka, amahoro akaboneka, umutekano ukaboneka, Imana ikarinda abantu indwara z’ibyorezo, ibi byose ni ibigaragaza ukuboko kw’Imana mubikorerwa mu gihugu. Niyo mpamvu rero iyo abantu bahuye bakishimira ibyo byose ,buri cyiciro cyose kikagaragaza ko ibyo gikora byagenze neza, bakishima , bagashimira Imana ,byose bifatanyije biha Imana icyubahiro.”

Umuyobozi w’amadini n’amatorero mu mujyi wa Kigali asoza yibutsa ko iki gihugu ari icy’abanyarwanda, bivuze ko ibyakorewemo byose , Imana yatanze umugisha bityo ari ibyo gushimira Imana , ikindi ngo ni ukugisengera bakakiragiza Imana ndetse umusaruro uwa warabonetse mu buryo bwose ntibagomba kuwufata nabi, ahubwo abakirisitu bagomba no kureba ko hariho iterambere mu mwuka no mu mubiri.

Uyu muhango wari ufite akamaro ko gusangira no kwishimira umusaruro mu gitaramo cyiswe icy’umuganura. Uyu muganura ariko wagiraga n’undi mumaro wo kuzirikana umwami nka Nyir’uburumbuke bakamutura urutete rw’imyaka yeze.
Uyu muhango wakomeje gukorwa no mu yindi myaka yakurikiye ubutegetsi bwa cyami.

Tanga igitekerezo