Uganda:Umukobwa w’imyaka 25 yatwitswe azira kuba Umukristo

Mu gihugu cya Uganda Guhinduka Umukristo uva cyane cyane mu idini y’Abayisilaamu bikomeje kuba ikibazo gikomeye ku bantu bamwe, kuko bahatirwa kwishyura ikiguzi cy’ubuzima bwabo.

Inkuru dukesha urubuga rwa ichretien.com ivuga ko Rehema Kyomuhendo, ufite imyaka 25, yatwitswe na se nyuma yo kumenya ko yabaye umukristo.

Rehema Kyomuhendo yari mu gace k’iburasirazuba bwa Uganda ubwo yumvaga bwa mbere Kristo binyuze kuri radiyo ya gikristo, muri icyo gihe, yari aherekeje se, sheikh w’umuyisilamu, mu rugendo rw’akazi mu karere ka Mbale.

Umukobwa yumvise rwihishwa amaradiyo ya gikristo arangije atangira guhinduka ndetse afata icyemezo cyo kwakira Yesu agakizwa. Bivugwa ko nyuma yo kwakira Yesu yatangiye kugira umunezero kugeza n’aho se abimenya.

Ababyeyi be bararakaye cyane bigera aho batangira gukubita umukobwa wabo.

Ibi ngo byarakomeje kugeza aho Se, Sheikh Hussein Byaruhanga Husain, ukomoka mu karere ka Mbarara asuka lisansi ku mukobwa we atangira kumutwika.

Inkuru ikomeza ivuga ko uyu mukobwa Rehema yasakuje cyane ku buryo Nyirasenge we yashoboye kumusohora akamujyana kwa muganga.

Amakuru avuga ko biteganijwe ko Rehema azaguma mu bitaro bya Mbale ukwezi kurenga kubera ko ngo amerewe nabi mu gifu, imbavu, ijosi ndetse n’umugongo.

Ibibazo byo gutoteza abakristu bikunze kugaragara muri iki gihugu, nubwo itegeko nshinga rya Uganda riteganya ubwisanzure mu idini, harimo n’uburenganzira bwo gukwirakwiza ukwemera no kujya mu rindi dini gusa ntibibuza abantu bamwe kwibasira abandi bitewe n’ibibazo by’imyumvire n’imyemerere.

Tanga igitekerezo