Uganda : Pasiteri ahora ajya mu Ijuru akagaruka

Prof. pasiteri Simeon Kayiwa wo muri Uganda avuga ko amaze kujya mu ijuru inshuro zigeze kuri 15. Akaba yemeza ko Ijuru n’i kuzimu harimo nyuma y’ubu buzima bwa hano ku isi.

Umushumba w’itorero Namirembe Christian Fellowship Prof. Simeon Kayiwa, avuga ko abantu benshi batekereza ko Ijuru n’ i Kuzimu ari ibintu by’inzozi cyangwa se inkuru zo mu bitabo, ariko ngo harahari.

“Umunsi umwe, malayika yaraje ari nijoro, mu gicuku hagati, yinjira mu mubiri wanjye wose, maze tuwusohokanamo twembi. Icyo twari dusize inyuma ntukimbaze,” Prof.Simeon Kayiwa.

Muri videwo yashyizwe kuri Shene ya Yutube ya Ministry’s Official Taliki 07 Kamena 2020, uyu mushumba ahamya ko yizera ko Ijuru ni’ i kuzimu hariho kubera ko ngo yagiyeyo akagaruka.

“Mwe mutizera ko Ijuru ririho, muribeshya. Nagiye mbona mu ijuru inshuro 15. Ntambwo ari ibyo niyumvisemo kandi si ubusazi. Ndi umuganga w’ abarwayi bo mu mutwe, nzi kugira ikibazo mu mitekerereze icyo aricyo,“ Prof. Simeon Kayiwa.

Pasiteri akanaba umuyobozi wa Kayiwa international University

Iyi ikaba itari inshuro ya mbere umuyobozi mukuru wa Kaminuza muzamahanga ya Kayiwa hariya muri Uganada, agarutweho mu binyamakuru avugwaho ibyo kuba yaragiye mu ijuru.

Tanga igitekerezo