Ubutumwa bwa nyuma umuhanzi Ntawuhanundi Jean waririmbye "inyanja" yageneye abakunzi b’umuziki. VIDEO

Umuhanzi Ntawuhanundi Jean wakanyujijeho mu myaka yo hambere abikesha indirimbo ye yise “Inyanja” yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 7 Werurwe 2021.

Uyu mugabo wari umaze iminsi arwaye umutima, yitabye Imana nyuma y’iminsi yari amaze ari kwivuriza mu bitaro bya CHUK indwara y’umutima.

Ntawuhanundi yitabye Imana arangije album y’indirimbo icyenda zirimo umunani zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu mugabo yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aza gutaha mu Rwanda mu 1975 akurira ku Muhima n’umuryango we.

Ubuhanzi ntiyari impano ye mu bwana. Indirimbo ‘Inyanja’ avuga ko yayihimbye by’impanuka kuko yaturutse ku irungu yagiriye mu yahoze ari gereza ya ‘Kigali’ izwi nka 1930.

Icyo gihe ngo yari ababajwe no gufungirwa muri gereza iri muri metero nke uvuye iwabo, nyamara atemerewe gusanga umuryango we urimo umugore yari amaze iminsi arongoye.

Mu 1989 ubwo yakoraga mu isanduku yo kuzigama y’u Rwanda “Caisse d’épargne”, haje kubamo ibibazo arafungwa.

Nyuma yo kugera muri gereza, ngo buri mugororwa yabaga agomba gushaka ikintu ahugiraho, bamwe bajya mu bubaji, ububoshyi, ubugeni n’ibindi we yigira mu buhanzi.

Ikiganiro Ntawuhanundi Jean waririmbye ’Inyanja’ igakundwa na benshi yagiranye na AHEZA TV agihumeka uwabazima

Tanga igitekerezo