Ubuhemu mu bahimbaza Imana ? Sano Olivier yashinjwe kuriganya umukobwa biteguraga kurushinga

Abumvise iyo nkuru amatwi yacuze injereri ! Si kenshi humvikanye urukundo rw’umuhanzi uhimbaza Imana watangiye urugendo rw’urukundo ariko rugasozwa no gushinjanya ubuhemu.

Ubu inkuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ni iya Sano Olivier, umuhanzi uhimbaza Imana washyizwe mu majwi kubera kwambura umukobwa uba muri Amerika baheruka gusezerana mu mategeko biteguraga kurushinga.

Sano ashinjwa na Uwera Carine uzwi nka Cadette kugurisha ikibanza bari baraguze.

Uwera uherereye muri Amerika aho amaze igihe atuye yari aherutse mu Rwanda aho yasize anasezeranye imbere ya gitifu ko azabana na Sano.

Sano Olivier na Cadette bari barasezeranye imbere y'amategeko y'u Rwanda

Ibintu byafashe indi sura ndetse Uwera yavuze ko ibyo kubana na Sano yamaze kubyikuramo.

Mu magambo abarika yavuze ko yafashe ikiruhuko mu rukundo.

Inshuti za hafi za bombi zivuga ko Uwera yari yaraguriye Sano imodoka.

Iherezo ry’urukundo rwabo ngo ryaba rishingiye ku kibanza yagurishije atamubwiye.

Abahanzi bahimbaza Imana bumvise iyi nkuru bagaragaje ko iyo mico iteye inkeke ndetse ko niba hari uwahemutse "bitazamugwa amahoro."

Ikimenyetso simusiga ko Sano na Uwera baba bacanye ukubiri ni uko uyu musore yagiye ku rubuga rwa Instagram agahanagura amafoto y’uwo yiteguraga gushyira mu rugo rwe.

Kopi y’urwandiko rw’ubugure, igaragaza ko Sano Olivier yagurishije ikibanza gifite metero 15 kuri 22 n’uwitwa Ntakirutimana Djuma kuri miliyoni 8 Frw.

SANO YASUTSWEHO AMAGAMBO AMUVUMA

Sano Olivier na Uwera kandi ngo hari amafaranga we n’umukunzi we bari barateganyije kuzakoresha mu bukwe bwabo.

Uwera yavuze ko yashenguwe bikomeye n’igihe yatakaje ari mu rukundo. Bivugwa ko ngo Sano yamubwiye ko badakundana, batanabana kuko bataberanye.

Mu magambo yuzuye intimba Uwera yagize ati "Uzigaye. Nibaza ko n’ahandi hose uzajya ugakunda undi mukobwa, uzigaye. Ujye uryama wigaye ugende wigaye ukore icyo ukora cyose wigaya kuko uri umuhemu, uri umutindi uri umugome kuko wishe umutima wanjye."

Yongeyeho ko nta na kimwe azageraho mu buzima bwe ngo kimuhe amahoro.

Ati "Nta na kimwe uzakora ngo gihabwe umugisha n’ubugome ukoze bungana gutya. None urenze kumpemukira utakaje umwanya wanjye mu myaka itatu yose."

Sano we abajijwe n’umunyamakuru wacu yaruciye ararumira ntiyagira icyo atangaza.

Ati "Ibyo uriya mukobwa ari kumvugaho byose ni ibinyoma, gusa nta byinshi nabivugaho."

Bamwe mu bahanzi bahimbaza Imana baganiriye na Aheza bifuje ko amazina yabo adatangazwa bagaragaje ko izo mbuto zidakwiye ku bavuga ko bakorera Uhoraho.

Umwe ati "Imana yahishe umwana w’umuntu kureba mu mutima wa mugenzi we. Ari umusore ari umukobwa bombi ntacyo bantwaye. Ahubwo nongeye kubona ko ngifite urugamba rwo gufata umwanya nkaborogera urubyiruko muri rusange kuko kugira uwo ngaya ntacyo byamarira nta n’icyo byahindura. Icyo nshoboye ni ugutanga amakuru kwa Data kuko ni we ufite gushyiraho iherezo no guhindura."

Mugenzi we yavuze ko yababajwe na Uwera ati "Ayiweee ndumva ambabaje. Imana imube hafi ni ukuri."

Undi we yabasabiye amasengesho. Ati "Tubasengere kugira ngo iminsi mibi ntibakure mu gakiza ! Kwihana no kubabarira ni cyo bakeneye kugira ngo bazagere mu ijuru. Gusengerwa no kugirwa Inama ni ngombwa."

Sano yabaye umuhanzi nyuma y’urugendo rwo kunyura mu buzima bugoye. Yajyaga mu rusengero yasinze ndetse rimwe yigeze kuruka mu Kiliziya.

Tanga igitekerezo