UBUTUMWA APOTRE GITWAZA YAGENEYE ABAMUKURIKIRANA BUJYANYE N’UKUBOZA

Apotre Muhirwa Paul Gitwaza yageneye ubutumwa abasanzwe bamukurikira kumbuga nkoranyambaga bujyanye n’ukwezi kwa cumi ,aho yabahaye ubutumwa bubifuriza gutoneshwa , no kuzagira ukwezi kw’amashimwe.

Mbifurije ukwezi kwiza ko #Gutoneshwa n’ubuntu bw’Umukiza wacu Yesu-Christu.
▶️Zaburi 80:18-20

« Ukuboko kwawe kube ku muntu wo mu kuboko kwawe kw’iburyo, Umwana w’umuntu wikomereje. Nuko rero natwe ntituzasubira inyuma ngo tuguhararuke, Tuzure natwe turambaza izina ryawe. Uwiteka, Mana Nyiringabo utwigarurire, Umurikishe mu maso hawe natwe turakira. »
‭‭
Uwiteka wakurinze aya mezi yose ashize, azongere aguhe kurindwa amajya n’amaza muri uku kwezi gushya dutangiye. Kuzabe ukwezi kw’amashimwe mashya ndetse nay’ibyo yagukoreye byose mu mezi atambutse.
N’ubwo hari byinshi waciyemo byagukomereye mu mezi turangije, ndagusabira ngo Uwiteka azagutoneshe imbere y’ibyo byose, maze uvuge imirimo myiza no gukomera Kwe.

Uzahabwe umugisha aho uzajya hose, Uwiteka azakuremere indirimbo nshya muri uku kwezi, uzamuhimbaze kubw’imirimo myiza, kandi akanwa kawe azakuzuze amashimwe.

Abamarayika b’Uwiteka bazakugote impande zose, uhereye none ijuru rigutwikire, ugendere mu gicucu cy’Uwiteka kandi ukomerere mu mbaraga z’ubutabazi bwe, usingire ingororano zawe zose uko ari cumi n’ebyiri.

Umutima wawe uririmbishwe n’amashimwe y’ibyo Uhoraho yakoze m’ubuzima bwawe, m’umuryango wawe mw’itorero ryawe ndetse no mu gihugu cyawe.

Dusoza ntitwabura kubibutsa ko uyu muvugabutumwa arimo kubarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Tanga igitekerezo