True Promises yigaruriye imitima y’abakunzi bayo mu gitaramo cy’amateka yatumiyemo Benjamin Dube + Amafoto

Nyuma y’igihe kirekire abantu bategereje igitaramo gihambaye cya True promises yatumiyemo umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa ukomeye wo muri Afurika y’epfo Bishop Benjamin Dube, kuri ubu inzozi zabaye impamo.

Iki gitaramo cya kabiri mu bitumiwemo abahanzi mpuzamahanga bakomeye mu Rwanda cyabaye kuri iki cyumweru kuri Intare Conference Arena, ahagaragaye ubwitabire buhanitse bw’abaje kwihera ijisho ubuhangange bwa Benjamin Dube no gufatanya na True Promises kuramya Imana mu ndirimbo zayo zikunzwe na benshi.

Iki gitaramo kitabiriwe Ku rwego two hejuru Ku buryo wabonaga icyumba cy’inama cy’Intare Arena cyuzuye. Iki gitaramo cyatangijwe n’amasengesho asaba Imana uburinzi bwayo ahaberaga igitaramo ’True worship’ .

Shekinah Worship Team yo mu Itorero Evangelical Restoration Church i Masoro ni yo yabimburiye abandi bahanzi n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana yatumiwe muri iki gitaramo.
Batangiriye ku ndirimbo “Ntabe aritwe” bayiririmba mu majwi meza mu buryo bwishimiwe na benshi.

Nyuma y’umwanya utarambiranye Alarm ministries nayo yaje isusurutsa abitariye igitaramo mu ndirimbo zayo nyinshi zikundwa n’abatari bake zirimo, Hashima izina rya Yesu, n’izindi zikunzwe mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Pasiteri Tom wo muri Healing Center uyoboye iki gitaramo mbere yo guhamagara True Promises yasabye abateraniye muri Intare Arena guha amashyi iri tsinda ryatumiye Bishop Benjamin Dube.

Yabanje gusoma Zaburi 68.5 ahavuga ngo “Nimuririmbire Imana, muririmbire izina ryawe ishimwe muharurire Imana inzira inyura mu butayu, iri mu igare, Izina ryayo ni YA, mwishimire imbere yayo.”

Ahagana saa 17:16 nibwo True promises yahamagawe Ku rubyiniro ,maze nabo binjira mu buryo bwa gihanga bwiganjemo uruvangitarane rw’incurango za gihanga n’amajwi anyuze amatwi, abantu bose bahagaze bayakiriza amashyi ivugirizwa n’impundu nyinshi, mu myambaro igaragarira neza amaso batangiriye Ku ndirimbo y’icyongereza ’this is how we praise’ yabafashije gususurutsa abantu.

Bageze ku ndirimbo yitwa Wadushyize ahakwiriye ,Karuvali na Nzakwamamaza ziri muzatumye iri tsinda rimenyekana zashimishije benshi kubyo bw’ikirenga kuko wasangaga abantu bose bazizi.

Ahagana saa19:15 True promises yanyujijemo yakira umuhanzi Sam Rwibasira banamufasha kuririmba indirimbo ’witinya’ nayo yanejejwe benshi.

Umwanya wa Benjamin Dube ugeze ,umuyobozi wa gahunda yabanje kumuvuga ibigwi aho yavuze ko ari umuramyi ,umushumba, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi n’ibindi bigaragaza ubuhangange bwe n’amahirwe u Rwanda rugize yo kwakira umuntu nk’uwo.

Benjamin Dube yakirwa Ku rubyiniro ahagana 19:40 yagaragarijwe ibyishimo bihambaye aho abantu bose bahagurutse bamukomera amashyi y’urufaya.

Uyu muhanzi akanaba umushumba Benjamin yatangiye yibwira abakunzi be anabagenera ubutumwa bw’uko umuntu ukorana n’Imana igihe gihagarara.

Ari : "Iyo ukorana n’Imana igihe kirahagarara kuko imyaka yose waba ufite wabashaka gutanga umusaruro mu nzu y’Imana."

Umuhanzi Dube yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo ‘‘Make a Joyful Noise’’ na ‘‘I feel like going on’’.

Ageze ku yitwa Jehovah is your name, ibintu birahinduka. Abantu benshi bahagurutse bafatanya na we kuririmba.

Bishop Dube mu ijambo rye yashimiye True Promises yamutumiye mu gitaramo cyabaye icya mbere yaririmbyemo mu Rwanda.

Benjamin Dube ubu ni Umushumba w’Itorero High Praise Centre Church, umwanditsi w’indirimbo akanizitunganya, umuramyi, umwigisha akaba amaze imyaka irenga 33 akora uyu murimo wo kuririmba.

Iki gitaramo kiri mu bikomeye bibereye ku butaka bw’u Rwanda mu muziki uhimbaza Imana. Igiheruka cyabereye muri Parking ya Camp Kigali ku wa 10 Gashyantare 2019 ahari hatumiwe umuramyi Don Moen.

Amafoto : Christian Mbabazi

Tanga igitekerezo