True Promises yasohoye amatike y’igitaramo yatumiyemo Umunyafurika y’Epfo Benjamin Dube

Itsinda rya True Promises Ministries ryamamaye mu ndirimbo ’Mana Urera’ rikomeje imyiteguro y’igitaramo ryatumiyemo icyamamare Benjamin Dube wo muri Afrika y’Epfo.

Ni igitaramo gitegerejwe n’abantu batari bake cyane ko Benjamin Dube ari ubwa mbere azaba ageze mu Rwanda, kandi akaba ahafite abakunzi benshi cyane.

Iki gitaramo cyiswe ’True Worship Concert’ kizaba tariki 11 Kanama 2019 kibere mu Mujyi wa Kigali muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Kuri ubu ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo biri hanze ndetse abagura amatike mbere y’igitaramo baragabanyirizwa ibiciro mu myanya isanzwe itike ni 7 000 Frw, muri VIP ikagura 10 000 Frw naho muri VVIP ni 20 000Frw.

Ku munsi w’igitaramo, amatike yo mu myanya isanzwe azaba agura 10 000 Frw, muri VIP agura 15 000 Frw hanyuma muri VVIP itike izaba igura 25 000 Frw.

True Promises yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo "Nzakwamamaza", "Wadushyize ahakwiriye", "Mana urera" n’izindi.

Ku bashaka kugura amatike aboneka ku rubuga rwa www.ishema.rw no ku Biro bya True Promises Ministries biherereye i Remera mu nyubako Jesus is able.

Umuramyi Benjamin Dube n'itsinda rye na bo bazitabira igitaramo cyateguwe na True Promises Ministries

Bishop Benjamin Dube ugiye kuza mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, ari mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza zikanaramya Imana bakunzwe cyane muri Afurika y’Epfo no ku Mugabane wa Afurika muri rusange by’akarusho akaba afatirwaho icyitegererezo na benshi mu bahanzi bo mu Rwanda.

Uyu muhanzi yamamaye cyane kubera indirimbo zirimo "Ketshepile Wena", "Ngiyakuthanda", "He keeps on doing", "Yiwo Lawa Amandla", "Bless the Lord", "Bow dawn and worship" n’izindi nyinshi.

Benjamin Dube azaza mu Rwanda aherekejwe n’itsinda ry’abantu umunani barimo abaririmbyi n’abacuranzi be.

True Promises irarimbanije imyiteguro y'igitaramo "True Worship Concert"

Tanga igitekerezo