Tonzi yunamiye Nyina wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi kandi nka Tonzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, yunamiye Nyina wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba ababyeyi kuba nyambere mu guharanira amahoro, urukundo n’uburere mu miryango.

Tonzi ni umuririmbyi ukomeye mu Rwanda, womoye imitima ya benshi yifashishije ibihangano bitandukanye. Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka ‘Humura’, ‘Ndi uw’agaciro n’izindi nyinshi zakomeje izina rye kugera kuri ‘Umukunzi’ aherutse gusohora.
Yanditse kuri konti ye ya Instagram mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 09 Gicurasi 2021, anashyiraho ifoto ya Nyina wishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside, avuga ko akabura ntikaboneke ari Nyina w’umuntu.

Mu butumwa bwe, uyu muhanzikazi yavuze ko ahoza ku mutima Nyina, akamwizihiza yibuka ubwiza bwe, urukundo yakunze abe, uburere, guca bugufi, gukora ubukorikori, gufasha abakene, abababaye, kuririmba, gusenga n’ibindi byinshi atarondora yibukiraho Nyina birimo no kuba yari umubyeyi udasanzwe ukunda bose utarobanura.

Uyu muhanzikazi yavuze ko atazigera yibagirwa ibyo amaso ye yabonye afite imyaka 13 y’amavuko, Nyina yagambaniwe n’umugore wari wuzuye ubugome Ati “Biteye isoni n’ikimwaro, ariko ntibizongera kubaho ukundi.”

Tonzi yavuze ko amashami yashibutse kuri Nyina yeze imbuto nziza, bafite abuzukuru ndetse mu minsi iri imbere baritegura kwakira abuzukuruza ba Nyina.

Uyu muhanzikazi yasabye ababyeyi bagenzi kuba maso, bagahanira kuba intangarugero mu byiza, kandi bagahora ku isonga mu kubaka amahoro n’urukundo mu miryango.

Ati “Ababyeyi tube maso, duharanira kuba intangarugero mu byiza, duhore ku isonga mu guharanira amahoro, urukundo, uburere bwiza mu miryango yacu, twubaha Imana, nitwe nkingi ya mwamba. Hamwe n’ Imana turi abanyembaraga.”

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Tonzi yibutse Nyina wishwe muri Jenoside

Tonzi yavuze ko yibukira Nyina ku bikorwa bitarondoreka byiza byamuranzeTonzi yavuze ko amashami yashibutse kuri Nyina yatoshye yera imbuto nziza

https://www.instagram.com/p/COqp7VTHIGX/?utm_source=ig_embed&ig_rid=ec9e2887-20a6-411f-b373-6e0177b776a8

Tanga igitekerezo